Atletico Madrid irimo gukubira umushahara kabiri umukinnyi wayo imusaba kutajya muri Arsenal

Ku ifoto ni Thomas Partey ukinira Atletico Madrid

Atletico Madrid iri gusaba Thomas Partey kutajya mu ikipe ya Arsenal, ibi bari kubikora bamuzamurira umushahara bakawugeza ku bihumbi 130,000 by’amapawundi ku cy’umweru.

Ni mu gihe ibikubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi bivuga ko kugira ngo ikipe imugure igomba gutanga miliyoni 43 z’amapawundi.

mu gihe aramutse yemeye kuguma mu ikipe ya Atletico, aya mafaranga yazamuka akagera kuri miliyoni 87.2 z’amapawundi.  

Arsenal imaze igihe ikurikirana Thomas ukina mu kibuga hagati, kuko yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mwaka w’imikino, ni mu gihe uyu musore yari afite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2025 ari mu ikipe ya Atletico.

Partey amaze guhamagarwa inshuro 27 mu ikipe y’igihugu ya Gana (Ghana), ku myaka 26 aho ari kugera mu myaka myiza yo gutera umupira.

Kuri ubu Arsenal iri gucungira ku basore bayo bo mu kibuga hagati nka Lucas Torreira na Matteo Guendouzi bafatwa nk’inkingi za mwamba mu kibuga hagati, mu gihe Partey yaba ahagaeze yakongera imbaraga muri iyi kipe y’abarashi.

Partey yageze muri Atletico akiri umwana mu mwaka wa 2012, ajya mu ikipe y’abakiri bato, nyuma aza kujya muri Mallorca na Almeria nk’intizanyo, aza kugaruka muri Atletico mu mwaka wa 2018, aho amaze kugaragara inshuro 174 muri Atletico, arikaba yari ari no mu ikipe yatwaye igikombe cya Europa League muri 2018.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News