Audio: Christopher yashyize hanze indirimbo yakoranye na Nyakwigendera DJ Miller

Mu ntangiriro za Mata 2020 nibwo Dj Miller yitabye Imana, benshi mu nshuti ze bakomeje guhamya ko uyu muhanzi asize ibihangano byinshi muri studio. Muri ibyo harimo indirimbo yakoranye na Christopher bise “Trainer”.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize Album Dj Miller yasize muri studio ya Davydenko, ikaba isohotse nyuma y’igihe kingana hafi y’amezi hafi abiri yitabye Imana.

Iyi ndirimbo Dj Miller yitabye Imana imaze gufatirwa amajwi hasigaye gusa kuyifatira amashusho ndetse no kuyitunganya.

Christopher yayisohoranye n’amashusho agaragaza amagambo ayigize, ndetse n’abantu b’ibyamamare hano mu Rwanda bayibyina.

Dj Miller yitabye Imana, ku wa 05 Mata 2020. Icyo gihe Christopher, yavuze ko hari umushinga w’indirimbo asigaranye yakoranye na we.

Yavuze ko iyi ndirimbo bombi bayikunze ndetse ko biteguraga kuyishyira hanze ariko ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 bahisemo kuyisubika.

Christopher yavuze ko telefoni ya nyuma ya Dj Miller aheruka yamubwiraga ko nyuma yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bazafatira amashusho iyi ndirimbo hanyuma bayisohore.

“Trainer” iri mu ndirimbo Dj Miller yaririmbyemo mbere. Ikurikiye indirimbo “Boss” yakoranye na Nel Ngabo, zose zashyizwe kuri shene ye ya Youtube mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Kanda hano hasi uyumve :

@igicumbinews.co.rw