Audio: The Ben yasohoye indirimbo yitwa”Kola” (irimo ibishegu)

Mugisha Benjamin umaze kwamamara mu muziki nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kola’, irimo ubutumwa bwo gusaba umukobwa kwisanzura ku muhungu kugera aho atangiye kumukorakora.

Ni indirimbo yaje ikurikira izindi The Ben yari aherutse gushyira hanze zirimo ‘Suko’ n’izindi nyinshi zagiye zinyura abakunzi b’ibihangano by’uyu muhanzi umaze igihe kinini ari mu bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri ‘Kola’ The Ben hari aho aririmba ati “Oooooh my baby kora kora umubiri wanjye. Umuhungu mubi ku rundi rwego, sobanukirwa neza nkwereke ibitendo, igifefeko kirimo urukundo[…] zana ka gasego tugumane kugeza mu gitondo. Ndeba nanjye ndaba nkureba.”

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bwa video lyrics, hari amagambo ayigize atandikwa nk’uko ayandi biba biri kugenda na The Ben akagenda ayaririmba ayarya ku buryo umuntu utayakurikiye adashobora gusobanukirwa.

Nk’aho aririmba ati “Baby girl tuza ndagutemesha uri kumwe na Tiger.” Aya magambo iyo indirimbo igeze kuri ‘ndagutemesha’ ntabwo barayataruka bakandika ayakurikira.

Mu bitekerezo byashyizwe ku rubuga rwa Youtube aho yashyizwe, benshi bashimye uburyo ikozemo ariko abandi bibaza ukuntu amagambo bagiye banga kuyandika.

Nk’uwitwa Art Brain yanditse ati “Kuki hari amagambo amwe ari kubura?”

Ifoto yamamaza iyi ndirimbo igaragaza umusore uryamye, ari kumwe n’umukobwa umufashe mu gatuza bose bambaye ubusa hejuru. Umukobwa yasamye ubona ameze nk’uri mu yindi Si.

Kanda hano hasi wumve iyi ndirimbo:

@igicumbinews.co.rw