Ba bantu 239 bafatiwe Kanyarira barimo gusenga harimo abo basanze baranduye Coronavirus barimo n’abanyeshuri biteguraga gukora ikizamini cya Leta

Abantu 10 muri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira wo mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, basenga barenze  ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nyuma yo kubapima bamaze gusangwamo Coronavirus.

Mu kiganiro yahaye RBA, Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, agaruka kuri aba baturage bapimwe bagasangwamo icyi cyorezo cya Covid-19.



Yagize ati: “Nibyo hari itsinda ry’abantu basanze barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagera kuri 239, Abo bantu rero bari mu masengesho ariko inzego z’ubuzima n’izu umutekano twafatanyije kugirango tumenye nuko ubuzima bwabo bwari buhagaze niba ntabari barimo bafite uburwayi kuburyo bashobora kwanduza abandi, ese ntawaba afitemo ikimenyetso akenewe no kwitabwaho?”

Kanda hasi wumve uko Dr Sabin abisobanura:

“Nicyo gikorwa cyakozwe dusangamo abantu 10 muri bo bari bafite Covid-19, muri bo batatu bari bafite Ibimenyetso bya covid-19, nk’umutwe ukabije ndetse hari na babiri basanzwe bafite umuriro uri hejuru kuko iki kiri muri kimwe mu bimenyetso biranga COVID-19, kuko nibyo basengeraga harimo  ibyo bimenyetso bafite barebe ko byagabanyuka, urumva ko harimo no gukwirakwiza ubwo burwayi, iyo mibare rero irikutwibutsa ko iyo muri hamwe muri benshi mudapimye mutazi nuko muhagaze ari ikibazo, ariko noneho mugenzi wawe ashobora kwanduza abandi, iyo niyo shusho y’abo bantu basengeraga kuri uwo musozi wa Kanyarira”.



Dr Sabin akomeza avuga ko batamenya niba hari abayanduriye aho kuko ibipimo bikoreshwa bibona uwanduye yari amaze igihe.

Ati: “Mu byukuri igipimo gifashwe ako kanya kigaragaza ko ufite ubwo burwayi bugaragara nko mu minsi itanu n’itatu ishize, uwaba ayanduye uwo munsi cg uwayanduriye muri ariya masengesho ntabwo kiriya gipimo cyakozwe cyahita kimugaragaza, niyo mpamvu barakomeza gukurikiranywa mugihe cy’iminsi itanu, bakazongera bagahabwa ikindi gipimo tukanamenya n’abandi banduriye muri ariya masengesho barangana iki, icyo turaza kugikurikirana ku bufatanye n’inzego z’ubuzima zo muri turiya turere twavuzwe”.



Abasengeraga Kanayarira bari biganjemo abaturutse mu turere tubiri aritwo Ruhango na Muhanga bigaraga ko bari bakoze n’ingendo bashobora kuba baranduje abandi mu nzira bagiye banyuramo naho bari bari.

Mu banduye harimo abanyeshuri batatu biteguraga gukora ikizamini cya Leta.

Ummuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo yavuze ko abantu bakwiye kwirinda icyorezo cya COVID-19, kandi abakeneye gusenga bagasengera mu ngo zabo Aho kugirango bacengane n’inzego z’umutekano barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kanda hasi wumve ubutumwa CP Kabera yahaye abasenga yifashishije umurongo wo muri Bibiliya:

 

Niyonizera Emmanuel/Igicumbi News