Babyutse basanga umubiri bamaze imyaka 8 bashyinguye wataburuwe uribwa

Mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Ndola,abantu bitwikiriye ijoro bajya gutaburura umurambo w’umuntu washyinguwe mu mwaka wa 2012 barangije barawutwara.

Mu irimbi rya Kawama muri Zambia niho hari hashyinguye uwitwa Frances M Kabwe wataburuwe ariko abagize umuryango we ntibarabasha kumenya icyatumye abantu bawutaburura.

Bwana Frances M Kabwe wavutse mu mwaka wa 1953 yapfuye kuwa 2 Kanama 2012,ari nawo munsi yashyinguweho gusa umurambo we wibwe kuwa Gatanu n’abataramenyekana.

Umuvugizi w’intara ya Ndola, Rabecca Mushota yagize ati “Ubuyobozi bwategetse polisi ya Chifubu gukora iperereza ku wataburuye uyu murambo.Abayobozi b’umujyi wa Ndola barasaba umuryango w’uyu murambo wibwe gukomeza gukorana kugira ngo bahane amakuru.

Umujyi wa Ndola wamaganye iki gikorwa cyo kwica umuco gikoranwe ubujiji cyakorewe ku irimbi rya Kawama ndetse burasaba abantu bose ko uwaba afite amakuru yayatanga ku buyobozi cyangwa Polisi uwabikoze agafatwa.”

Mu minsi ishize,mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi,mu Rwanda, umugabo witwa Mushinzimana Jean Baptiste uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe mu cyuho ari gutaburura imva yashyinguwemo umuntu .

Uyu wafashwe mu Ukwakira uyu mwaka, yabwiye TV na Radio One ko yari agiye gukuraho imbaho ngo azishyire uwari uzimutumye ngo nyuma amugurire icyayi.

Uyu mugabo yafatiwe mu irimbi rya Karushaririza riherereye munsi y’umurenge wa Gihundwe ahazwi nko ku “Gaturika” .

Uyu mugabo yavuze ko atari ubwa mbere yari agiye kuri iyo mva ngo kuko kuwa mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020 yagiyeyo atwara umucanga wasagutse ubwo bubakaga iyo mva nyuma asubirayo ari na bwo yafatirwaga mu cyuho amaze gukuraho imbaho arimo kuyicukura agira ngo ayisenye akuremo n’ibyuma biyigize.

Kubera uburakari bw’abaturage bafashe icyo gikorwa nk’ubushinyaguzi bugambiriwe, inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano zabanje kumuhungishiriza mu rugo rw’umukuru w’umudugudu mbere yo kumushyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.

Imva uyu mugabo yari ari gutaburura ishyinguyemo umusore wari uherutse gupfa arohamye mu kiyaga cya kivu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwavuzeko atari ubwa mbere muri ako gace humvikanye umuntu wacukuye imva ngo n’ubundi muri iryo rimbi mu minsi yashize, hari undi muntu wigeze gutabururwa maze batwara isanduku n’ibikoresho byari biyubakishije biba ngombwa ko bene nyakwigendera basubira mu irimbi kumushyingura bundi bushya.

Mu mategeko nshinjabyaha mu ngingo yayo y’ 184 ivuga ko umuntu wese usenya,uhirika,umanyura cyangwa wonona imva,ibimenyetso by’urwibutso mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ukorera ku mva cyangwa ku irimbi ibikorwa bihatesha agaciro,aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw