“Bahigwaga batazira ubwoko bwabo ahubwo kubera kurwanya urwango….”-Perezida wa Sena

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishoboke ari uko yateguwe n’ubuyobozi bubi ari nabwo bwashyize imbaraga nyinshi mu kuyishyira mu bikorwa, asaba abanyapolitiki b’ubu gufatira umurage kuri bagenzi babo bishwe bazira kwanga ikibi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, umunsi wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta y’Abicanyi wo kurimbura Abatutsi.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 14 barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye yavuze ko kwibuka Abanyepolitiki bakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda bakaza no kubizira bakicwa kubera iyo mpamvu ari igikorwa cy’ingenzi kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyigikirwa n’ubuyobozi bubi.

Yagize ati “Nk’uko byagaragajwe n’impuguke n’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Jenoside ntabwo ishobora gukorwa idashyigikiwe n’ubuyobozi. Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yarateguwe, kandi yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwakoresheje ingufu zose zishoboka, amashyaka, n’izindi nzego z’imiyoborere y’igihugu.”

Senateri Dr Iyamuremye yavuze ko aba Banyepolitiki bibukwa uyu munsi, barwanyije urwango, amacakubiri ndetse na Jenoside yategurwaga ndetse babikoraga bazi ko bashobora kwicwa ariko kubwo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeza uwo mutima wa gitwari.

Ati “Bahigwaga batazira ubwoko bwabo ahubwo kubera kurwanya urwango, ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko hari n’abazize byombi, ko bari Abanyepolitiki nziza ariko bakaba n’abatutsi. Abishwe bagerageza kurokora Abatutsi no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside tubasanga no mu bindi byiciro by’abanyarwanda. Abo bose baranzwe n’ibikorwa by’ubwitange kugeza aho bemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo bakize Abatutsi bahigwaga.”

Batubereye umurage wo kurwamya ikibi

Mu 1993 habaye amasezerano ya Arusha aho nyuma yayo hagombaga kujyaho Guverinoma ihuriweho n’imitwe ya Politiki ndetse na FPR Inkotanyi. Byari byitezwe ko abanyarwanda bagiye kubona agahenge, bakagira ubuyobozi bwiza ariko siko byaje kugenda.

Senateri Dr Iyamuremye ati “Iyo guverinoma niyo twari dutezeho agakiza, abantu bizeraga ko nijyaho, ubwicanyi, irondakoko n’irondakarere bizaba birangiye, ariko ingufu mbi zatindije ko ijyaho bigeza n’aho amahanga arambirwa.”

Dr Iyamuremye yasabye Abanyarwanda gukomeza umurage mwiza basigiye n’Abanyepolitiki bibukwa uyu munsi, wo kwanga ikibi, kurwanya ivangura n’andi macakubiri ayo ariyo yose by’umwihariko aganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ndashaka ko dukomeza umurage w’Abanyepolitiki twibuka uyu munsi, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho, twamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababatiza umurindi. Ibi nibyo bizakomeza kuha igisobanuro gifatika, inteko twihaye yo kwibuka twiyubaka.”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze amashyaka ya politiki yashishikarije urwango n’iyicwa ry’abatutsi mu myaka yo kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, CHUK, Cyahafi n’ahandi. Rushyinguyemo abanyapolitiki 12 aribo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga.

Hashinguye kandi Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, André Kameya, Frederic Nzamurambaho, Felicien Ngango, Faustin Rucogoza na Jean Baptiste Mushimiyimana.

 

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye yunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Rebero

 

Abanyapolitiki u Rwanda rufite ubu basabwe gufatira urugero kuri bagenzi babo bemeye kwicwa bazira kwanga ikibi

 

@igicumbinews.co.rw