BAMPORIKI Edouard yatawe muri yombi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse uwari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco kubera  ibyo agomba kubazwa akurikiranweho nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Nyuma yuko iri tangazo risohotse, RIB nayo ibicishije k’urukuta rwayo Twitter yavuze ko yafungiye mu rugo Bamporiki akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Iti: “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo”.