Bamuteze bamupfumura ibiganza bakoresheje imisumari

Police yo mu gace ka  Wandegeya,Kampala muri uganda irimo irakora iperereza k’ubugizi bwa nabi bwakorewe umusore w’imyaka 21 wahohotewe n’abantu bataremenyakana bamupfumuje imisumari mu kiganza bamuziza ko ari umurwanashyaka w’Ishyaka rya Museveni riri kubutegetsi , the National Resistance Movement (NRM).

Nkuko tubikesha Police ya Uganda ,amakuru yahaye itangazamakuru nuko Uyu musore yitwa Baker Kasumba,  atuye mu gace ka Avis Kivvulu, Kawempe ,amakuru avuga ko yatezwe mu ijoro ryo ku wa kabiri arimo kuva ku kazi ajya mu rugo , ajyeze mu nzira abantu baramufata batangira kumupfumura ikiganza bakoresheje imisumari.

Kasumba yaje gutabarwa n’abagore babonye ibyo arimo gukorerwa bavujyije induru abajyizibanabi bakiruka. Aya marorerwa yabereye muri metero 30 uvuye kuri sitasiyo  ya Polisi ya Kibe .

Mu nyandiko mvugo uyu musore yahaye Polisi yavuze ko yapfumuwe ibiganza n’abantu bakoresheje imisumari bifashishije  akagofero yari yambaye ubundi gakunze kwambarwa n’abarwanashyaka ba NRM.

Kasumba yakomeje abwira Polisi ko abamuteze bamufashe ibiganza byombi bashyira akagofero yari yambaye hejuru yabyo ubundi bamujombamo imisumari baranjyije bahondesha inyundo irahinguranya.

Bamupfumuye ikiganza bashyizeho akagofero

Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa Polisi muri Kampala , yavuze ko polisi yatanjyiye guhigisha uruhindu abakoze aya mahono.

Uwahohotewe arimo kuvurirwa mu bitaro bya Mulago aho imisumari bamaze kuyimukuramo.

@igicumbinews.co rw