Bamwe baracyashidikanya ku kuba Meddy yarakijijwe




Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, wigaruriye n’abakunda indirimbo ze ziganjemo iz’imitoma, yatangaje ko yamaze kwiyegurira uhoraho, aho yakiriye agakiza kandi yabikoze yabitekerejeho.

Ngabo Jubert Medal “Meddy”, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yakijijwe, zimwe mu nshuti ze zikagirango ni imikino.

Meddy kuri Twitter ati: “Mperutse kubwira inshuti zanjye ko nahindutse zigirango ndimo gukina, Mubyukuri Yesu yampinduriye ubuzima, basore na mwe bakobwa”.



Meddy abitangaje nyuma y’icyumweru asohoye indirimbo yitwa “My Vow”, ikubiyemo amashusho y’ubukwe bwe aherutse gukorana n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia, witwa Mimi, ikaba yaraciye agahigo ko kuba ariyo ndirimbo ya mbere y’umunyarwanda  imaze kurebwa kurusha izindi mu gihe gito, yarebwe n’abantu barenga Miliyoni ebyiri.

Hari amakuru avuga ko yaba yarabisabwe n’umugore we andi akavuga ko yaba agiye kuva mu kuririmba indirimbo z’urukundo akaba yatangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy ubusanzwe kugirango amenyekane, yazamukiye mu makorari yo mu nsengero, Holly Spirit na Ngirira ubuntu ni zimwe mu ndirimbo za Meddy yaririmbye ziri mu zo guhimbaza Imana zakunzwe.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: