Bamwe bumiwe: Umusore w’umunyarwanda yaribagishije ahinduka umukobwa w’ikimero

Mu gihe byahoze bimenyerewe ko buri muntu wese kuva akivuka kugera ashaje abarizwa muri kimwe mu bitsina [genders] bibiri birimo icy’abagore, n’abagabo ndetse hamwe na hamwe hakanavugwa abo bita ibinyabibiri, kuri ubu ibitsina abantu babarizwamo bishobora guhinduka uko imyaka yabo y’ubukure yigira imbere. Ibi byatumye ibitsina [gender] abantu babarizwamo biva kuri bibiri cyangwa bitatu birenga 15.

 

Kuri ubu umuntu ashobora kuvuka ari umukobwa ndetse anafite igitsinagore, gusa uko agenda akura akarushaho kwiyumvamo kuba ari umugabo cyangwa se kimwe mu bindi bitsina [genders] byinshi biriho birenga 15. Icyo gihe biba bishobora kurangira ahinduye igitsina [gender] bityo akaba yahitamo ikindi kijyanye n’uko yiyumva.

Urutonde rw’ibitsina [genders] biriho kuri ubu ndetse binagoye ko byabonerwa inyito mu Kinyarwanda birimo Agender, Androgyne, Bigender, Butch, Cisgender, Gender expansive, Genderfluid, Gender outlaw, Genderqueer, Masculine of center, Nonbinary, Omnigender, Polygender & pangender, Transgender, Trans na Two Spirit.

Ibi bitsina byose biza byiyongera kuri bibiri bisanzwe bimenyerewe “Gabo” [Male] na “Gore” [Female].

Ibi nubwo bitamenyerewe cyane muri sosiyete nyarwanda, n’inaha mu Rwanda abiyumva cyangwa bibara mu bitsina [genders] bitandukanye n’ibyo bavutse babarizwamo bari kwiyongera cyane uko bukeye n’uko bwije, nubwo bigoye cyane kubibona kubera ukuntu bene abo babarizwa mu bitsina bitandukanye n’ibyo bavutse babarizwamo kenshi usanga babaho babihishira.

Hagati aho ariko mu mahanga ho hamaze kugaraga abanyarwanda batari bacye bari mu cyiciro cy’abo tuvuze haruguru. Aba barimo uwahoze ari umusore witwaga Lionel kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahisemo kwihindura umukobwa ndetse ahindura n’amazina yiyita ‘Lilly Tronn’.

Lilly Tronn akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho n’amafoto bitandukanye byo gushotora abagabo, cyane ko utamenya ko yahoze ari umuhungu kubera imiterere ye.

Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho imisatsi imeze nk’iy’abakobwa, inzara ziba zisize nk’iz’abakobwa, anitwara nka bo neza neza. Mbese udasanzwe umuzi ntabwo wahirahira utekereza ko yigeze kuba umuhungu.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uwahoze ari inshuti ya Lilly Tronn, yasobanuye ko nyuma yo kwihindura umukobwa, inshuti ze nyinshi yazikumiriye [block] ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yabangamirwaga n’uko zabona amashusho ye asangiza abamukurikira harimo n’ayo aba ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Yanayobotse inzira yo gushakira amaramuko ku mbuga zicuruza amashusho y’urukozasoni zimwe na Shaddy Boo mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yatangiye gukoreraho ubucuruzi, n’ubwo we ataratangira gushyira amashusho arimo ibikorwa by’urukozasoni nka benshi bazikoresha.

Abazi Lilly Tronn bavuga ko yihinduje umukobwa mu 2019, kuri ubu atuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Lilly Tronn ari mu bihe bya “Transition” ?

Ukurikiranye neza Lilly Tronn ku mbuga nkoranyambaga yifata nk’uri mu cyitwa ‘Transition’. Transition itangirira ku mitekerereze yo kwihinduza igitsina, hakabaho guhinduka umukobwa cyangwa umuhungu ku mutima ndetse no kugira ibyiyumviro byo kwihinduza ku mubiri.

Iyo umuntu amaze kugira iyi mitekerereze nibwo agana abaganga kuko aba yiyumvamo ko igitsina [gender] abarizwamo gitandukanye cyane n’icyo we yavukanye, agafata umwanzuro wo gutangira urugendo rwo kwihinduza igitsina ku buryo abarizwa mu cyo yishimira kandi yumva kimunyuze.

‘Transition’ ishobora gufata amezi cyangwa imyaka. Urebye nk’amafoto ya Lilly Tronn ya kera uhita ubona ko atandukanye cyane n’uw’ubu kubera ko kera agitangira uru rugendo yari afite amabere mato, ikibuno gito ariko byose hifashishijwe uburyo bwa ‘Feminizing hormone therapy’ bwo guhindura imisemburo yari asanganywe ya gisore, ubona harimo itandukaniro bitewe n’uko igihe cyagiye cyicuma.

Inzobere zo mu rugaga rwitwa “Mayo Clinic” rw’ibitaro bya Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaza ko ubu buryo bukorwa hagamijwe guhindura imisemburo umuntu yari asanganywe yatewe n’impinduka zo mu gihe cy’ubugimbi. Bwifashishwa umuntu ashaka kugira imisemburo y’igitsinagore.

Feminizing hormone therapy yifashishwa mu guhindura ijwi rya kigabo rigahinduka ijwi ryoroshye mu buryo bwa kigore, koroshya umubiri ukarushaho kuba nk’uw’abagore, kugabanya impwemwe kugera zikendereye n’ibindi biranga abagabo bigahinduka.

Muri ubu buryo umuntu ahabwa imiti yo guhagarika imisemburo ya kigabo izwi nka ‘hormone testosterone’ , agahabwa indi ya kigore izwi nka ‘hormone estrogen’ mu kugabanya gukomeza kwiyubaka kw’imisemburo ya kigabo no gukomeza gukuza cyane iya kigore. Impinduka zatewe nabyo zishobora kumara igihe gito cyangwa kirekire.

Feminizing hormone therapy ishobora gukorwa yonyine cyangwa igafatanywa no kwihinduza burundu uwari umugabo akikuzaho igitsina cya kigabo hifashishijwe uburyo bwitwa feminizing surgery.

Feminizing surgery bwo ni uburyo umugabo akoresha ashaka guhuza neza uko agaragara [nyuma yo gukuza amabere, ikibuno n’ibindi] n’imiterere y’igitsina cye [sex], aha haba harimo “top surgery” yifashishwa hongerwa ingano y’amabere na “bottom surgery” ikorwa hakurwaho ibiranga igitsinagabo byose [gushahurwa], umuntu agahangirwa igitsina cy’abagore ku mubiri we.

Gukora ibi bishobora guhenda cyane ndetse bitera ingaruka n’ibindi bibazo bikomeye kuko bisaba abaganga guhoza ijisho ku muntu wabikoze. Ndetse mbere yo kubagwa umuntu asabwa kubanza kugana abaganga bashinzwe gukurikirana abafite ibibazo by’imitekerereze. Umuganga nk’umwe mu basanzwe bakora ibi bikorwa iyo agiye kubikora abanza kwereka uwo agiye kubikorera ibyiza n’ibibi we akihitiramo.

Lilly Tronn atarafata umwanzuro wo kwihinduza umukobwa

Lilly Tronn ntabwo wapfa kumenya ko yahoze ari umuhungu

Lilly Tronn yahoze ari umuhungu none asigaye arisha ikimero ku mbuga nkoranyambaga

Byagorana kumenya ko iyi nkumi y’ikimero yahoze ari umusore

Imiterere ye iratangaje, bikini arazambara akaberwa

Ari mu Banyarwanda bake babashije kujya mu mubare w’abihinduje igitsina

Uyu yahoze ari umuhungu none yihinduye umukobwa mu myitwarire ye yose
@igicumbinews.co.rw