Bamwe mu Abacungagereza birukanywe burundu abandi bazamurwa mu ntera

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rwirukanye burundu abacungagereza barimo abasuzofisiye n’abacungagereza bato bagera kuri 35 kubera amakosa yo mu kazi nkuko iteka rya Minisitiri ryo ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 31 Ukuboza 2020 ribigaragaza.

Abofisiye bato n’Abawada birukamywe n’Iteka rya Minisiitiri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul kagame .

Hirukanywe burundu abofisiye bato 22 n’abawada bagera kuri 13 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kubera amakosa yo mu kazi .

Iri teka kandi ryazamuye mu ntera abofisiye barimo 110 bari bafite ipeti rya senior Sergeant bashyizwe ku ipeti rya Chief Sergeant .

Hazamuwe kandi abari ku ipeti rya Sergeant bagera ku 392 bahawe ipeti rya Senior Sergeant , abo ku ipeti rya Corporal bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sergeant bagera 75 , abawada bazamuwe ku peti rya Corporal bagera ku 100.

Ingingo ya 15 y’Iteka rya Perezida nº 04/01 ryo ku wa 03/05/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza, iteganya ko Abofisiye Komiseri n’abo ku rwego rwisumbuye bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Perezida.

Abofisiye bato bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Minisitiri w’Intebe, naho Abasuzofisiye kimwe n’Abawada bahabwa amapeti bisabwe n’Inama Nkuru ya RCS bikemezwa na Minisitiri.

Ni mu gihe Iteka rya Perezida rigena Sitati yihariye y’Abacungagereza, iteganya ko umucungagereza wese yirukanwa burundu n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n’amategeko abigenga.

Yirukanwa burundu kandi iyo yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye; yataye akazi k’uburinzi; yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; yacitswe n’umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye.

Umucungagereza yirukanwa burundu kandi iyo afatiwe mu cyuho cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano; yahannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuntu ufunzwe; yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu.

Yirukanwa kandi iyo yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n’inama nkuru y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.

@igicumbinews.co.rw