Bamwe mu abasirikare ba RDF bazamuwe mu ntera

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel JP Nyirubutama wazamuwe ku ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru batatu barimo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga wazamuwe ku ipeti rya Colonel. Lieutenant Colonel Callixte Kalisa na we yazamuwe ku ipeti rya Colonel ndetse na Lieutenant Colonel Francis Ngabo Sebicundanyi yahawe ipeti rya Colonel.

Col Nyirubutama wahawe inshingano nshya ni umwe muri 47 baherutse gusoza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, akaba ari na we wahembwe nk’uwitwaye neza muri bagenzi be (Overall best student).

Col Francis Ngabo na we ni umwe mu baherutse gusoza amasomo i Nyakinama akaba yaraje ku mwanya wa kabiri mu bitwaye neza (Second overall student Award), akaba yaranabaye uwa mbere mu gukora umushinga mwiza w’ubushakashatsi (Best college research paper).

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

 

Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel

 

JP Nyirubutama yahawe ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS. Ni we wahize abofisiye bakuru mu masomo aherutse gusorezwa i Nyakinama

 

Francis Ngabo Sebicundanyi wazamuwe mu ntera akagirwa Colonel, ni umwe mu bahembwe na Perezida Kagame ku wa 11 Kamena nk’uwahize abandi mu masomo ya gisirikare yaberaga mu ishuri rya Nyakinama
@Igicumbinews.co.rw 

 

About The Author