Bamwe mu bakomerekejwe na Gerenade yaturikirijwe i Kigali basezerewe mu Bitaro

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi muri 11 baraye bakomerekeye mu iturika rya gerenade ryabereye i Ndera mu Karere ka Gasabo, bamaze gusezererwa mu bitaro kuko bakomeretse mu buryo bworoheje.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Gicurasi, ubwo umusore witwa Tunezerwe Jean Paul yinjiraga mu nzu bogosheramo – asanzwe anabereye umukiliya – afite gerenade, ayeretse abarimo imbere babona yatangiye gucumba umwotsi.

Bahise bamusaba gusohoka, ageze mu muryango ihita imuturikana arapfa, abantu 11 barakomereka barimo babiri bakomeretse bikomeye. Bahise bajya kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Mu butumwa Polisi yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko “abantu barindwi (07) basezerewe mu bitaro mu gihe bane (04) bakitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, kandi barimo koroherwa.”

Yakomeje iti “Turasaba umuntu wese waba yarahuye na Tunezerwe Jean Paul ejo ko yakwegera sitasiyo ya Polisi imwegereye agatanga amakuru. Mushobora no kuduhamagara kuri 112, 0788311155 (iri no kuri whatsApp).”

Nyuma y’iryo turika, Polisi yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko “iki atari igikorwa cy’iterabwoba.” Yakomeje iti “Iperereza ryimbitse rirakomeje ngo hamenyekane aho nyakwigendera yakuye iyo gerenade.”

Rwanda National Police

@Rwandapolice

Press Release/Itangazo rigenewe abanyamakuru

View image on TwitterView image on Twitter

Rwanda National Police

@Rwandapolice

Mwaramutse,

Amakuru mashya ku iturika rya gerenade ryabereye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo:

Abantu barindwi (07) basezerewe mubitaro mu gihe bane (04) bakitabwaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe kandi barimo koroherwa.

@igicumbinews.co.rw