Bamwe mu bakoresha umuhanda Rukomo-Nyagatare barinubira ubunyerere bukabije burimo
Abakunze kunyuza ibinyabiziga byabo mu muhanda Rukomo-Nyagatare urimo gukorwa kugirango ushyirwemo kaburimbo baravuga ko bafite ikibazo cy’ubunyerere bukabije bukunda kugaragaramo mu gihe cy’imvura.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bitandukanye baravuga ko uyu muhanda wa Rukomo-Nyagatare ari umuhanda uri nyabagendwa ariko igihe cy’imvura ngo usanga kuhanyura biba bitoroshye kubera ubunyereri bahura nabwo cyane cyane iyo ugeze ahitwa I Kagamba mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi.
Bavuga ko mu kwezi ku gushyingo n’ukuboza 2019 byakabije cyane kuko habaye ubunyereri kugeza aho imodoka zimwe ziraramo bagategereza kuzikuramo hasa nka humutse,ariko si ayo mezi gusa kuko ngo no muri uku kwezi kwa Mutarama, 2020 imvura yagiye igwa nabwo ubunyerere bukiyongera cyane kugeza aho abahaturiye babyise agafirime kuko nta mumotari cyangwa ufite imodoka waharengaga atahaguye yewe n’abagenda n’amaguru warebaga nabi ukahagwa.
igicumbinews.co.rw yavuganye n’umwe mu bahaguye witwa Ukobizaba Emmanuel atubwira ko ari ikibazo cyibakomereye.Yagize ati:”sitwe tuzarota uyu muhanda wuzura kuko tuzaba turuhutse kurwana n’ubunyereri twahoraga duhura nabwo,nkubu kuko nkora akazi k’Abacunda narahageze ndi ku igare mbogora litiro 150 z’amata kubera ubunyereri ,urumva ko tunahuriramo nigihombo!”.
Uyu muhanda urimo gutunganwa na company y’ubwubatsi ya Horizon,igicumbinews.co.rw yavuganye na Engeniyeri Ngwabije Jean Bosco umwe mu bita ku mikorerwe yawo atubwira ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugirango bakumire ubu bunyerere.Ati:”Natwe iki kibazo cy’ubunyereri buba muri uyu muhanda cyane cyane I Kagamba mu murenge wa Nyamiyaga, twarakibonye tugerageza kuwutsindagira ngo turebe ko mu gihe umuhanda utarasozwa ubunyereri bwagabanyuka”.
Umwaka ushize nibwo uwari Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo, witezweho kongera ubuhahirane hagati y’abatuye Iburasirazuba n’Amajyaruguru.
Ni ibikorwa byatangijwe Tariki 7 Werurwe,2019, mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo.
Umuhanda watangiye kubakwa usanzwe ari igitaka, ureshya na Kilometero 73.3 ukaba uzashyirwamo kaburimbo.
Ukazanyura mu turere dutatu aritwo, Gicumbi,Gatsibo na Nyagatare, uzuzura utwaye miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda.
Witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru ndetse niy’iburasirazuba, ukazanorohereza ba mukerarugendo baba bashaka gusura parike y’Ibirunga n’iy’Akagera.
HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw