Bigoranye Inter de Milan Yatsinze AC Milan ihita ifata umwanya wa nbere muri shampiyona y’Abataliyani

Inter yatangiye umukino iri ku mwanya wa gatatu kuko Lazio Roma yari yatsinze umukino wayo ihita igira amanota 53.

Ikipe ya Antonio Conte (Inter) yatsinzwe ibitego bibiri ku busa mu gice cya mbere gusa igice cya kabiri cyabaye cyiza, kuko baje kuva inyuma bishyura ibitego bibiri bari batsinzwe, batsinda n’ibindi bibiri byandikisha intsinzi no gufata umwanya wa mbere ku ruhande rwa Conte.

Inter ubu imaze imikino 16 itaratsindwa na rimwe, izakira Napoli kuwa gatatu nyuma yaho ku cyumweru, yakire Lazio Roma bahanganiye igikombe kuko Inter ibarusha inota rimwe ikanganya na Juventus amanota 54 ariko Inter ikaba izigamye ibitego byinshi kurusha Juventus.

Aganira n’ikinyamakuru Sky Italia Antonio Conte yagize ati:“haracyari kare kugira ngo tugire icyo tuvuga gusa ubu dushobora kugira inzozi ko tuzatwara shampiyona, ntago dushobora kugira icyo tugeraho mu munsi umwe n’undi ukurikiyeho ahubwo turi kubaka, abasore berekanye ko bafite imbaraga.”

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw