Bimwe mu bice bya Nyamagabe na Nyamasheke byasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko tumwe mu tugari two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamasheke twasubijwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Itangazo rya Minaloc ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ku wa 14 Nyakanga rivuga ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa ku wa 15 Nyakanga 2020.

Rivuga ko icyemezo cyo gusubiza mu rugo utugari tubiri two mu Karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba n’utugari tune two muri Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda gishingiye ‘ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, aho kimaze kugaragara mu duce tumwe tw’utwo turere.’

Uduce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo:

-   Mu Karere ka Nyamagabe:

  • Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka
  • Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibilizi

-  Mu Karere ka Nyamasheke:

  • Akagari ka Mubuga (kose)
  • Akagari ka Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu)
  • Akagari ka Gitwa (kose)
  • Akagari ka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ko abaturage batuye mu tugari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo basabwa kubahiriza amabwiriza abigenga.

Ikomeza igira iti “Inzego z’ibanze n’iz’umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.’’

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima. Niba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, yahamagara 114.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 1416 banduye mu bipimo 192 379 bimaze gufatwa, 737 barayikize mu gihe 675 bakiri kwitabwaho n’abaganga; bane nibo bitabye Imana.

 

@igicumbinews.co.rw