Bimwe mu bigo byakira abanduye Coronavirus byarafunzwe
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko ibigo umunani aribyo birimo kwifashishwa mu kuvura abanduye COVID-19, umubare wagabanutse cyane kuko hari igihe mu Rwanda hifashishwaga ibirenga 30.
Umubare w’abakira ubu burwayi ukomeje kuzamuka cyane, ku buryo nko mu cyumweru gishize hakize 1177. Mu bantu 4974 bamaze gusangwamo COVID-19 mu Rwanda, hamaze gukira 96%, abakirwaye ni abantu 157.
Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ifungwa ry’ibigo byakiraga abarwayi rihuzwa n’impamvu ebyiri, zirimo kuba umubare w’abarwayi bakira ukomeje kuruta kure abandura, ndetse abarwayi bafite ibimenyetso byoroheje basigaye bavurirwa mu ngo.
Ati “Ubu dusigaranye ahantu umunani havurirwa abarwayi bafite COVID-19, mu by’ukuri hai igihe twari dufite ibigo bisaga 30, ubu rero kugabanuka kw’aho tuvurira COVID-19 bisobanurwa n’ibintu bibiri, icya mbere ni uko imibare y’abarwayi bajyamo yagabanutse bityo bimwe bigafungwa, hari nuko gahunda yo kuvura Covid yahindutse, ubu dusigaye tuvurira abantu batarembye mu ngo zabo, ari nabo benshi, ibintu byagiye bituma bimwe muri ibyo bigo bifungwa.”
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwo abarwayi babaga benshi yagendaga yongera ubushobozi bwo kuvura abantu, ikibashisha nk’ibigo nderabuzima cyangwa amashuri, bigahindurwamo ahavurirwa COVID-19.
Kugeza nko ku wa 21 Nyakanga 2020, mu Rwanda hari ibigo 18 bivurirwamo abanduye COVID-19, birimo ibigo nderabuzima icyenda n’amashuri arindwi, byose hamwe bifite ubushobozi bw’ibitanda 1986.
Uko ibikorwa byagendaga byongera gufungurwa, byari bikenewe ko haboneka uburyo buhamye bwo kuvura abantu, cyane ko guhindura ibigo nderabuzima ibivurirwamo COVID-19, byari imbogamizi ku bakeneye serivisi z’ubuzima zahatangirwaga.
Minisitiri w’Ubizima Dr Daniel Ngamije, mu ntangiriro z’uku kwezi yabwiye abanyamakuru ko abantu bagera ku 1000 bemeye kuvurirwa mu rugo, kandi ko nta mbogamizi byigeze bitera mu gukira kwabo.
Yemeje ko ibigo bivura abanduye COVID-19 bizakomeza gufungwa, hagasigara kimwe muri buri Ntara kandi mu bitaro bisanzweho.
Mu Burengerazuba icyo kigo kizasigara mu Bitaro bya Karongi, mu Burasuirazuba kizaba mu Bitaro bya Kibungo, mu Majyaruguru ni mu Bitaro bya Kinihira, mu Majyepfo ni mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe ibigo byo mu Mujyi wa Kigali byo bizagumaho.