Birababaje: Umusore yagiye gusezerana ageze mu kiliziya ategereza umukobwa araheba

Ubukwe ni kimwe mu bintu bishimisha benshi cyane kuko bavuga ko ariwo munsi mukuru wa Kabiri umuntu agira mu buzima bwe, bikababaza igihe ubuze uwo mwari kuzabana akaramata nk’uko umusore witwa Benilde Odran Ininahazwe yasesekaye muri Chaperi gusezerana n’umukunzi we akamubura.

Benilde Odran Ininahazwe wo mu gihugu cy’u Burundi, amakuru avuga ko yaguye mu kantu ubwo yategerezaga umukunzi we ubwo bari bagiye gusezerana imbere y’Imana, amaso agahera mu kirere. Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari kuvugwa iyi nkuru nyuma y’aho byatangajwe ku mbuga z’ikinyamakuru Jimbere Magazine.

Image

Aba bombi bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, kuko tariki 19 Ukuboza 2019, ari bwo umusore yafashe irembo, bakomeza gupanga ubukwe.

Byari biteganyijwe ko Tariki 13 Gashyantare 2021, bazasezerana imbere y’Imana muri Chaperi ya Saint Paul maze abatumiwe bakakirirwa mu nzu mbera byombi ya Kigobe.

Image

Bari baratanze ubutumire abenshi biteguye

Benilde Odran Ininahazwe akigera aho yari gusezeranira n’umukunzi we yagize ati: “Uwaba azi aho umugore wanjye yaburiye ku munsi wo kubana, yamundangira, kuko ndacyamukunda”.

Umusore akomeza avuga ko kugeza ubu atazi icyaba cyaratumye uwo mugore we ataboneka ku munsi w’ubukwe. Agira ati: “Kw’igenekerezo rya 11 Ruhuhuma (Gashyantare) 2021, ni ho namukoye, twari kumwe duhimbawe (Tunezerewe)”.

“Ku wa Gatanu twiriwe turavugana kuri terefone, ariko ku munsi w’ubukwe  sinamubonye kuri terefone, mbajije nabwiwe ko yagiye gusokoza mu mujyi.

Nahavuye nka sayine njya kumutora aho bavuga ko yagiye ndamubura. Kubera nari nzi ko abakobwa bakunda gucyererwa twafashe ingingo yo kujya ku rusengero kugira ngo  tumurindirireyo, gusa turamubura”.

Image

Akomeza avuga ko amaze kumubura yahisemo kujya aho abatumiwe bari arababwira ngo ni banywe inzoga kuko yazishyuye. Yagize ati: “Twagiye ahari kubera ibirori kuri Ex DCA mu Kigobe, kubera inzoga nari nazirishye ababishoboye baranywa, gusa nababwiye ibyabaye bambwira ko bagomba kumfasha bakamenye aho ari n’impamvu yagize”.

@igicumbinews.co.rw