Biravugwa ko Perezida Petero Nkurunziza arwaye

Ku ifoto ni Ibitaro bya Karusi bizwi nka Hopital du cinquantenaire byafunguwe mu 2014 ni bimwe mu bitaro bikomeye mu Burundi

Kuva mu ijoro ryo ku cyumweru haravugwa amakuru atandukanye ku buzima bw’umukuru w’igihugu mu Burundi, gusa kugeza ubu inzego zishinzwe gutangaza amakuru ntacyo zirabivugaho.

Biravugwa ko Perezida Petero Nkurunziza ari kuvurirwa mu bitaro bya Karusi, bimwe mu bitaro bikomeye biri hagati mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega.

BBC yabajije ibiro by’umukuru w’igihugu niba ibivugwa ari ukuri, ntibabihakanye cyangwa ngo babyemeze.

Jean Claude Karerwa, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu yabwiye BBC ko ari kujya i Karusi nyuma aza kugira icyo atangaza.

Umunyamakuru utifuje gutangazwa ukorera mu ntara ya Karusi yabwiye BBC ko ku bitaro byaho biboneka ko hariyo umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.

Avuga ko kuri ibi bitaro kuva ejo ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziri kugabanywa.

Kugeza ubu ababishinzwe ntibaremeza niba ari Perezida w’u Burundi urwariye muri ibi bitaro n’icyo yaba arwaye cyangwa se ari undi muntu.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida nk’uko bivugwa na radio televiziyo ya leta.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Source: BBC

@igicumbinews.co.rw