Bishop Niyomwungere yasobanuye uko yabeshye Rusesabagina akisanga i Kigali

Bishop Niyomwungere wageze mu rukiko yambaye umwambaro uranga abakozi b’Imana bo ku rwego rwa Musenyeri, yavuze ko ibyatangajwe na Rusesabagina ko yari agiye mu Burundi agiye gutanga ibiganiro mu matorero ye atari ukuri.

Yagize ati “Sinigeze mvugana na Paul Rusesabagina ku Mana. Ntayo yigeze ambwira. Nta kintu na kimwe twavuganye. Ku birebana no gusenga n’urusengero rwanjye, nta ho nigeze muha ubutumire ku birebana na filime ye yasohoye. Sinamuhamagara kuko nari naramumenye, sinari kumuhamagara ngo aze yigishe ubwicanyi mu gihugu cy’u Burundi cyabaye.’’

Bishop Niyomwungere na Rusesabagina baganiriye igihe kirenga nk’ukwezi n’igice mbere y’uko atabwa muri yombi.

Yavuze ko ubwo Rusesabagina ubwo yamubwiraga ko agiye kujya mu Burundi ngo yashakaga guhura na Gen Jeva.

Ati “Yari ajyanywe no kureba abo basirikare bakuru. Yigeze kumbwira ku by’amashuri ariko kujyayo [mu Burundi] nkeka ko ari bwo bwa mbere.’’

– Nta cyo namuhaye cyo kumusinziriza

Bishop Niyomwungere yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze aha Rusesabagina nk’igisindisha kugira ngo avanwe i Dubai agezwe muri Kigali.

Ati “Twanyweye ibyo baduhaye, nta na kimwe.

Yanavuze ko yumvise amarira y’abaguye mu bitero akumva yamufasha abagizweho ingaruka n’ibitero babona ubutabera.

Ati “Sinize karate, sinzi kurashisha imbunda. Kwemera ibyo bintu nari mfite ibintu bibiri birimo kwemera gupfa cyangwa ngakira. Ninjye watanze igitekerezo ngiha Michael. Icyo nari nkwiriye gukora naragikoza mu gihe gikwiye.’’

Yakomeje ati “Navuga ko ari Umwuka Wera wamfashije, nafataga n’igihe cyo kwiyiriza ubusa Nsenga.’’

Bishop Niyomwungere yabeshye Rusesabagina ko hari abayobozi bo mu Burundi bamwemereye indege ariko ashaka kumugusha mu bishuko.

Ati “Nakoze operation yose, umugabo [Rusesabagina] yavuze ko azabonana n’abayobozi ba FLN, ndabyumva ariko umutima wanjye ntiwabyitaho. Byansabye ubwenge bwinshi, ndashima Imana ko nibura uwo muntu umunsi umwe nimugeza imbere y’ubutabera nzagushima.’’

Akimara kubona indege, Bishop Niyomwungere yamubajije aho yifuza kunyura, ariko yanga guca mu Bubiligi no mu Budage ariko aramubwira ngo abireke.

Amubajije muri Kenya naho avuga ko atahizeye, birangira ahisemo kujya muri Dubai.

Bamaze kwitegura yabwiye Michael ko bazanyura Dubai, amusaba kumwoherereza itike y’indege.

Yakomeje avuga ati “Byose nabikoze ariko ntamujyanye mu maboko y’abicanyi.”

Yavuze ko igihe cyageze akajya kumwakira i Dubai aho yari amaze iminsi ibiri. Mu byo yamubwiraga byose yamubwiraga ko abantu bashobora kumenya ko yaharaye, bikamugwa nabi.

Ati “Nari namubwiye ko agomba kwitwara mu buryo budasanzwe. Namwatse pasiporo, mbwira umukobwa wari uhari ko baduterera visa.’’

Yasobanuye ko we aho yari agiye yari ahazi ndetse yari afite intumbero yo kumuzana muri Kigali.

Ati “Icyaba cyose, njye natuye umutwaro. Tugeze mu ndege, batangiye gutanga amatangazo, mbonye hari akamenyetso, ko hagiye kuvugwa ibyo kwambara ceinture, aho tugiye. Nagize amahirwe ntiyabyumva. Paul nk’umuntu ukunda kuganira, yabajije uwo mukobwa amasaha akoresha mu kugera Bujumbura. Umukobwa yahise avuga ko ibihugu byose byo mu Karere ni ibihugu byegeranye kandi bidatwara amasaha menshi mu rugendo.’’

Yasabye uwo mukobwa kuzimya amatara, ngo Paul Rusesabagina aruhuke ndetse araruhuka.

Ati “Njye sinari kugira ubucucu ngo nsinzire. Mu mwanya muto dushyitse, ni bwo yambwiye ati ‘jya imbere tugende.’ Yahise yakirwa n’abagabo babiri, barimo Michael wamweretse urupapuro rwo kumuta muri yombi. Ni aho mperukanira na Paul.’’

@igicumbinews.co.rw