Bizimana Yannick yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports

Uruganda rwenga ibinyobwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rufatanyije n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya ‘March’ Generation’ bahembye rutahizamu Bizimana Yannick nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Ugushyingo 2019.

Iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports buri kwezi cyatangijwe n’itsinda ry’abafana rya ‘March Generation’ giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2019 nibwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize k’Ugushyingo, igikorwa cyabereye mu Nzove nyuma y’imyitozo y’iyi kipe yabaye ku mugoroba.

Igihembo, ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu n’umutaka wa Rayon Sports ni byo byahawe uyu mukinnyi ukina asatira izamu, Bizimana Yannick, wagize amajwi 1566 muri 2100 by’abatoye, ahigitse bagenzi be barimo Rugwiro Hervé na Iranzi Jean Claude wagize amajwi 170.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Bizimana Yannick yavuze ko bimushimishije cyane, anashimira bagenzi be bamufashije kubigeraho.
Ati ”Mbere na mbere ndashimira Imana ikomeje kumfasha kugera aha, ndashimira kandi n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije n’abafana bakomeje kudushyigikira.’’

Bizimana Yannick yahawe iki gihembo nyuma yo gufasha Rayon Sports kubona amanota atatu y’umukino yahuyemo na AS Muhanga mu kwezi gushize, atsinda ibitego byombi Gikundiro yawinjijemo.
Iki gihembo ni icya kabiri gitanzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho igiheruka cyahawe Nizeyimana Mirafa nk’umukinnyi wahize abandi mu Ukwakira.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza kwitwara neza kuko aribyo bikomeza guha amahirwe ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose.

Bizimana Yannick yahawe kandi ibihumbi 100 Frw n’itsinda ry’abafana ba Gikundiro Lovers kubera igitego yatsinze ku mukino wa Heroes FC wabaye ku Cyumweru.

@igicumbinews.co.rw

About The Author