Bobi Wine yavuze ko agiye guhirika ku butegetsi Perezida Museveni ku ngufu

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine, yatangaje ko nyuma yo gutsindwa amatora yo ku wa 14 Mutarama 2021 hari undi muvuno afite.

Uyu mugabo uzwiho kutaripfana, yavuze ko noneho gahunda afite ari iyo gukuraho Perezida mu gihe cya vuba gishoboka.

Ntabwo yigeze asobanura inzira bizacamo ariko yagize ati “Umupangu mfite noneho ubu ni uwo gukura Perezida Museveni ku butegetsi mu gihe kitageze ku kwezi.”

Amashusho NTV yashyize ahagaragara, yerekanye Bobi Wine ageza ijambo ku bamushyigikiye biganjemo urubyiruko, akavuga iyo gahunda ye ashize amanga.

Ibyo abitangaje nyuma y’iminsi itanu gusa yongeye kwemererwa gusohoka mu rugo rwe, kuko kuva amatora yaba abasirikari bamugoteye mu rugo rwe n’umuryango we, ntiyemererwa kuhava cyangwa ngo asurwe kugeza ku wa 25 Mutarama 2021. Abo basirikari bahavuye ku itegeko ryatanzwe n’urukiko rukuru.

Guverinoma ya Uganda ntacyo iratangaza kijyanye n’ayo magambo asa n’ubushotoranyi bw’uwo mudepite watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu akanga kwemera intsinzwi, ahubwo agahamagarira abamushyigiye kutemera ibyayavuyemo ngo kuko yabayemo uburiganya.

 

Bobi Wine yatangaje ko agiye guca undi muvuno akavana Museveni ku butegetsi mu kwezi kumwe

@igicumbinews.co.rw