Bobi Wine yemeye gucyura Abanyafurika bafashwe nabi mu Bushinwa

Bobi Wine, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda uzwi cyane nka Bobi Wine, yifatanyije n’umunyemari wo muri Amerika ngo bacyure n’indege Abanyafurika bari gufatwa nabi mu Bushinwa.

Wine w’imyaka 38 y’amavuko – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi – yavuze ko we na Neil Nelson biteguye kubikora niba hari igihugu cy’Afurika cyemeye kubakira.

Babyiyemeje nyuma y’amakuru yuko Abanyafurika babarirwa mu magana birukanwe mu ngo no mu mahoteli mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.

Bivugwa ko hari ubwoba ko coronavirus iri gukwirakwira mu bice bituwe n’Abanyafurika.

Wine na Nelson bavuga ko baniteguye gutahukana muri Amerika abafite ubwenegihugu bw’Amerika cyangwa bafite uruhushya rwo kuhatura ruhoraho.

Mu itangazo basohoye, bagize bati:”Turasaba leta y’Ubushinwa kugira icyo ikora byihutirwa no gutuma ibitero biri kwibasira abirabura bihagarikwa”.

Igihugu cya Nigeria, kibinyujije mu biro by’ugihagarariye i Beijing mu murwa mukuru w’Ubushinwa, cyavuze ko cyiteguye gutahukana abaturage bacyo bari mu Bushinwa.

Ubutegetsi bw’intara ya Guangdong – Guangzhou ni wo mujyi mukuru wayo – bwavuze ko “buri kwita cyane ku mpungenge z’ibihugu bimwe by’Afurika”.

Bwongeyeho ko “buri gukora byihuse mu kuvugurura” imikorere yabwo.

@igicumbinews.co.rw