Bombori Bombori Hagati ya Rayon Sports na Ally Niyonzima

Ally Niyonzima (Photo Igihe)

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimiye kuba bamaze amezi asaga atatu badahembwa,bamwe banatangiye  kuva ku rubuga rwa Whatsapp rubahuza barimo na Ally Niyonzima.

Umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports, Niyonzima Ally, yavuze ko icyatumye ava ku rubuga ruhuza abakinnyi bose b’iyi kipe ari uko bavugaga ibijyanye n’amafaranga gusa mu gihe ntayo yabonaga.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Niyonzima Ally uri muri abo bakinnyi, yatangaje ko impamvu yavuye kuri urwo rubuga rwa Whatsapp ari uko ibiganiro byahaberaga ari iby’amafaranga gusa kandi ntayo yabonaga.

Ati “Navuye ku rubuga kuko ibintu twavugaga byari amafaranga gusa kandi ntayo nabonaga. Kuva ngeze muri Rayon Sports, mu mezi ane ashize, nahembwe igice cy’ukwezi gusa. Mfite umuryango kandi mva muri Oman ninjye wiyishyuriye buri kimwe kugira ngo ntangire gukina muri Rayon Sports.”

“Ntabwo narakaye kuko batari kuduhemba muri ibi bibazo kuko biri ku Isi yose, ariko ntabwo bimaze amezi atatu, ntabwo bimaze amezi ane cyangwa abiri. Bimaze ukwezi kumwe kandi uko kwezi hari harimo ideni ryanjye mbere y’uko biba.”

Niyonzima Ally w’imyaka 24, yavuze ko aho aba mu Burundi nta nzu ahafite, ko akodesha ndetse nyir’inzu atamworoheye, aba amwishyuza.

Uyu musore usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasinyiye Rayon Sports mu Ukuboza 2019 nyuma yo kuva muri Oman.

Ati “Nta mutima mubi mfite, ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports, kuva ku rubuga rwa Whatsapp ntabwo ari ukuva muri Rayon Sports, nashakaga kuruhura umutwe.”

RAYON SPORTS IRABIVUGAHO IKI ?

Rayon Sports yasobanuye ibivugwa n’umukinnyi wayo, Niyonzima Ally, wemeza ko mu mezi ane ayimazemo, yahembwe igice cy’ukwezi kumwe.

Niyonzima Ally, kuri ubu ari mu Burundi mu gihe imikino yahagaritswe kubera ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus zafashwe tariki ya 15 Werurwe 2020.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ibyo Ally Niyonzima avuga atari ko bimeze kuko impande zombi zari zumvikanye ko azatangira guhembwa ari uko yazanye urupapuro rumwemerera guhindura ikipe (International Transfer Certificate- ITC), rwari kuva muri Oman, aho yakinaga.

Nkurunziza yakomeje avuga ko impamvu Rayon Sports yahembye Niyonzima Ally igice cy’umushahara w’ukwezi kumwe byari ukumafasha kugira ngo yifashe mu mibereho ye.

Ati “Ally yasinye muri Rayon Sports tariki ya 15 Mutarama 2020, asinyira ikipe urwandiko rusobanura ko azatangira guhembwa ari uko yabonye ITC. Iyo ITC yabonetse tariki 31 Mutarama 2020. Igihe Rayon Sports yahembaga ukwezi kwa Mutarama.”

“Nubwo Ally atari yemerewe guhembwa, dukurikije amasezerano dufitanye, Rayon Sports yamuhaye amafaranga angana na 60% by’umushahara kugira ngo abashe kubaho. Igihe twatangaga ubufasha bwa mbere ku bari muri gahunda ya Guma mu rugo, Ally yarabuhawe. Ku bijyanye n’ubufasha bwa kabiri ntiyabuhawe kuko iyo gahunda itamurebaga kuko yari yaramaze kujya i Burundi.”

Rayon Sports ivuga ko ikomeje gushaka ibisubizo by’imishahara y’abakinnyi uhereye muri Gashyantare mu gihe abakinnyi bahabwa ubufasha butandukanye muri ibi bihe bya Coronavirus.

Niyonzima Ally yakiniye Mukura Victory Sports, AS Kigali na APR FC, ahamagarwa kandi mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuva mu 2016.

@igicumbinews.co.rw