BOSENIBAMWE Aimé wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yitabye Imana

    1. Bosenibamwe Aimé, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (National Rehabilitation Service: NRS) yitabye Imana.
  1.  
      Amakuru avuga ko yazize uburwayi.

Bosenibamwe yahoze ari Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yavukiye ku Gisenyi mu Murenge wa Kanama, afite imyaka 52. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani; yashakanye na Sifa Gloriose, bafitanye abana bane.

@igicumbinews.co.rw