Bruce Melodie na Shaddy Boo batawe muri yombi

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”

Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”

Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.

Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

Reba indirimbo yitwa Saa moya ya Bruce Melodie

ShaddyBoo akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi

Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi
@igicumbinews.co.rw