Bugesera: Abantu 113 barimo n’abavuye i Kigali bafatiwe mu tubari

Polisi y’Igihugu ifatanyije n’izindi nzego zirimo iz’ibanze mu Karere ka Bugesera, yafashe abantu bagera ku 113, bari mu tubari dutandukanye by’umwihariko utwo mu Mujyi wa Nyamata bari kunywa inzoga, ibintu binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ni umukwabu wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abafatiwe muri ibi bikorwa bibujijwe bavuze ko bigayitse ndetse basaba imbabazi bemera ko batazongera kubikora ndetse bagiye no gushishikariza abandi guca ukubiri nabyo.

Uwitwa Karemera Innocent ufite akabari kazwi nko ‘Ku Gahembe’ yagize ati “Twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi biragayitse ntabwo tuzongera. Kuva uyu munsi nzajya ntanga ‘Take Away’ ntabwo nzongera kwemera ko abantu baza kunywera no kurira mu kabari kanjye.”

Abafashwe bose uko ari 113, basanzwe mu tubari tugera kuri dutanu twiganjemo utuzwi cyane muri uyu Mujyi wa Nyamata, bahise bajyanwa muri Stade ya Bugesera, barigishwa ndetse baza gucibwa amande bijyanye n’amabwiriza barenzeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko abafashwe barimo abasanzwe barahaniwe kurenga ku mabwiriza ariko bakaba bongeye kuyarengaho.

Ati “Abenshi muri bo ntabwo ari ubwa mbere banabihanirwa kandi nta wavuga ko nyuma y’igihe kinini iyi ndwara igeze mu gihugu hari utazi amabwiriza. Igihari ni ukongera imbaraga mu gukurikirana tukarenga cya cyiciro cyo kwigisha ahubwo tukajya mu guhana.”

Muri aba bantu bafashwe harimo n’abaturutse mu Mujyi wa Kigali [mu gihe Kigali iri muri gahunda ya Guma mu Rugo], aho bari basabye impushya bagaragaza ko bagiye mu bindi bikorwa ariko bakajya gufatira agacupa mu Mujyi wa Nyamata.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kugeza uyu munsi hari abantu benshi bagifite umugambi wo kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, by’umwihariko abasaba impushya barangiza bakajya gukora ibidahwanye n’ibyo bazisabiye.

Ati “Aba bantu mubona barenga 100 baba bazindutse bafite umugambi wo kurenga ku mabwiriza, mu by’ukuri baramutse bafite ikibazo bakandura, murumva abo bakwanduza uko bangana. Ariko noneho ikintu kigaragara gikomeye cyane ni iki, ni uko abantu benshi basaba impushya babeshya cyangwa se bazisaba batwara bagenzi babo bigiriye mu zindi gahunda zitemewe.”

CP Kabera avuga ko bigaragara ko hirya no hino mu gihugu hari abantu barenga ku mabwiriza ariko by’umwihariko abitwaza ko bari mu ntara nabo bakwiye kumenya ko ahantu hose Polisi ihagera.

Ati “Aho waba uri hose polisi yakugeraho, hari benshi twafashe, turakomeza ntabwo turatezuka ariko ibyo byose bamenye ko aribo biragiraho ingaruka zikomeye cyane. Urumva ugiye guhanwa ariko ushobora no kugira ikibazo ukarwara COVID-19, nayo ntabwo yoroshye.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ateganya ko umuntu wese ufatwa yafunguye akabari muri ibi bihe bya COVID-19 acibwa amande y’ibihumbi 150 Frw mu gihe ugafatiwemo ari kunywa inzoga acibwa ibihumbi 25 Frw.

 

Bamwe muri aba bafatiwe mu tubari bari baturutse mu Mujyi wa Kigali

 

Bamwe bari bagiye gufata ibyicaro biri ahantu hihishe
@igicumbinews.co.rw