Bugesera: Abasore 2 batawe muri yombi bakekwaho kwiba arenga miliyoni 3 Frw

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera muri Sitasiyo ya Ntarama yafashe abasore babiri aribo Muhire Athanase w’imyaka 24 na  Nshimiyimana Niyomugabo ufite imyaka  24 y’amavuko. Aba bombi bafashwe bamaze kwiba umuturage amafaranga y’u Rwanda 3,500,000Rwf, bafatwa basigaranye Miliyoni  2,920,000Rwf.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uwitwa Muhire Athanase  yari umukozi wo mu rugo kwa Nzeyimana Alphonse, bari bamaranye imyaka itatu. Kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba nibwo yamwibye ariya mafaranga ayakuye mu cyumba araramo.

CIP Twizeyimana yagize ati:  “Muhire Athanase yari asanzwe akora mu rugo kwa Nzeyimana, tariki ya 03 Mata  ahagana saa cyenda nibwo Nzeyimana yatanze amakuru kuri Polisi sitasiyo ya Ntarama ko yibwe amafaranga kandi ko umukozi we yamubuze,  nibwo hatangiye iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko byageze ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri (18h00) umwe mu bashinzwe umutekano ku kiyaga abantu bambukiraho bava mu karere ka Bugesera bajya mu karere ka Kamonyi ahamagara Polisi  atanga amakuru ko hari abantu bashaka kwambuka kandi bafite amafaranga menshi.

Ati “Uwo muntu yahamagaye Polisi avuga ko hari abasore babiri bamusaba kubambutsa kandi bafite amafaranga menshi barimo gusengerera abaturage inzoga n’amafi. Abapolisi bahise bibuka ko hari umuturage wabagejejeho ikibazo cy’uko yibwe n’umukozi, bahise bagera kuri icyo kiyaga basanga ni wa mukozi wa Nzeyimana wibwe amafaranga.”

Umukozi wa Nzeyimana Alphonse ariwe Muhire Athanase akimara kwiba ayo mafaranga yahise anyura kuri mugenzi we bari baturanye ariwe Nshimiyimana Niyomugabo amusaba ko bahita bacika bakava muri ako karere ari nabwo bahise bafatwa batarambuka ikiyaga.

Mu mafaranga y’u Rwanda angana na  Miliyoni 3,500,000 bari bibye, Polisi yabafashe basigaranye miliyoni 2,920,000Rwfs,  Polisi yahise ibashyikiriza urwego ruhinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Ntarama.

Itegeko Nº68/2018 RYO ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange   Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abakoresha kutizera cyane abakozi babo ndetse baba bafite amafaranga menshi bakihutira kujya kuyabitsa muri Banki. Abafite ingeso yo gutwara iby’abandi batabifitiye uburenganzira nabo bibukijwe ko uko babikora kose bzajya bafatwa binyuze mu guhanahana amakuru.

@igicumbinews.co.rw

About The Author