Bugesera: Babiri bafashwe bacukura bakanagurisha amabuye batabifitiye ibyangombwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Ruhehe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza yafashe abagabo babiri aribo Habimana Shabani ufite imyaka 36 na Ngagijimana Selemani ufite imyaka 47 bacukura bakanagurisha amabuye yo kubaka batabifitiye ibyangombwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana avuga ko Habimana Shabani yari asanzwe yarahawe icyangombwa cyo gucukura amabuye make yo gusana inzu ye nyuma aza kurengaho yiha ububasha bwo gucukurama amabuye ya kariyeri akayacuruza. Nyuma umuturage yaje gutanga ikirego ko hari abantu bamwibira amabuye bakayagurisha, hakozwe igenzura basanga ni Habimana Shabani uyacuruza afatanyije na Ndagijimana Selemani bombi batabifitiye ibyangombwa.

Yagize ati: “Umuturage yatugejejeho amakuru ko Habimana aza mu isambu ye agatwara amabuye arimo akajya kuyagurisha. Twagiye kureba ibyo bintu dusanga ni Habimana uyatwara akayacuruza ndetse yaranashyizemo abakozi bayacukura.”

CIP Twizeyimana avuga ko aba bagabo bakoraga ibinyuranyije n’amategeko kuko usibye kuba bararengeraga bakajya kugurisha amabuye ari mu masambu y’abaturage n’ubundi nta byangombwa bibemerera gucukura kariyeri bari bafite.

Ati: “Uriya Habimana yigeze kwaka icyangombwa cyo gukura amabuye mu isambu ye akajya gusana inzu ye, yaragihawe ariko abirengaho abigira ubucuruzi ndetse yadukira n’amabuye y’abaturanyi be nayo akayacukura akajya kuyagurisha bituma bajya kumurega.”

Yakomeje avuga ko ari Habimana ndetse na Ndagijimana ibyo bakoze babikoze babizi ko bibujijwe kuko ahantu bacukuraga ayo mabuye hari harafunzwe na leta kubera ko abahabanje bangizaga ibidukikije.
Ati: “Ahantu bacukuraga amabuye hari harafunzwe hatemewe gucukurwa kuko byari bimaze kugaragara ko ibidukikije byangirika, babirenzeho basubirayo barongera baracukura kandi babizi ko hafunzwe.”

Kuri ubu ari Habimana na Ndagijimana bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, sitasiyo ya Rweru kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co rw