Bugesera: Polisi yagaruje Moto y’umuturage yari yibwe

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama yafatanye moto TVS ifite ibirango RB 719P uwitwa Turatsinze Fils w’imyaka 31, iyi moto yari yarayibye muri Gicurasi ayiba uwitwa Ndikuryayo Jean Baptiste w’imyaka 52 ubusanzwe atuye mu karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo iriya moto iboneke byaturutse ku makuru yatanzwe na Ndikuryayo Jean Baptiste wari warayibwe.

Ati “Ndikuryayo nyuma kwibwa Moto yahise amenya ko ari Turatsinze wayibye ariko ntiyamenya aho yayijyanye. Yaje kwifashisha nemero za telefoni z’imwe mu nshuti za Turatsinze aramuhamagara amubwira ko asigaye afite ubucuruzi mu murenge wa Rweru ahitwa Batima, amusaba ko bahahurira kuri uyu wa Kane bakaganira ku bucuruzi.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Turatsinze yemeye ubutumire bwa Ndikuryayo ndetse kuwa kane ntiyica gahunda araza barahahurira.

Ati “Turatsinze amaze kwiba Moto yahise ava iwabo mu karere ka Nyanza ajya kuba mu karere ka Nyagatare. Kuri uyu wa Kane rero yaje  kwitaba ubutumire bwa bw’inshuti ye yamuhamagaye atazi ko ari Ndikuryayo yibye moto, yaje ari kuri iyo moto ageze Batima Ndikuryayo yahise ahamagara abapolisi baraza bafata Turatsinze.”

Turatsinze yemeye ko ariwe wari waribye iyo moto ya Ndikuryayo, yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rweru kugira ngo akorerwe idosiye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abantu gucika ku ngeso mbi yo gukora ibyaha ahubwo abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere badakoze ibyaha. Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

@igicumbinews.co.rw