Bugesera: Yatawe muri yombi akurikiranweho kwiba ibikoresho byo mu nzu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Nyamata yagaruje ibikoresho byo mu nzu byari byibwe na  Uwayezu Sebastien w’imyaka 29,  ibikoresho byari ibya Nsengiyumva Jean Damascene.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana  avuga ko ibyo bikoresho ari byari Televiziyo nini imwe (Flat screen), mudasobwa imwe ndetse na Gaz yo gutekeraho.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko gufatwa kwa Uwayezu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari ugiye kugura ibyo bikoresho.

Yagize ati   “Ubusanzwe Uwayezu  yari yarahawe akazi ko gukora mu rugo rw’umunyamahanga, ariko inzu ikaba yari iya Nsengiyumva ayikodesha umunyamahanga ari yarasizemo  biriya bikoresho. Uwayezu yaje gucunga umunyamahanga yagiye ku kazi  ahamagara umuntu ngo bahurire ahantu amugurishe ibikoresho byo mu nzu.  Uwo muntu wagombaga kubigura niwe wahamagaye Polisi ifatira mu cyuho Uwayezu arimo kubigurisha.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza ashimira uriya muturage wanze kugura ibikoresho by’ibyibano ahubwo akihutira gutanga amakuru.

Ati    “Turashimira uriya muturage wanze kwifatanya n’uriya munyacyaha ahubwo akihutira gutanga amakuru. Kiriya ni igikorwa cyiza cyo kurwanya ibyaha tunashishikariza n’abandi kugenza nka we.”

Nsengiyumva nawe amaze kubona ibikoresho bye yashimiye uriya muturage ariko ashimira cyane  ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwahawe amakuru bugakurikirana umujura agafatwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw