Burera: Abagore 5 bafatanwe amasashi arenga ibihumbi 31 bayambariyeho imyenda bayakuye muri Uganda
Kuri uri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo, mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, Polisi ihakorera yahafatiye abagore batanu aribo; Mukabacondo Theodette w’imyaka 30, Ingabire Alphonsine w’imyaka 45, Dusingizimana Collette w’imyaka 27, Dukuzimana Angelique w’imyaka 27 na Uwambajimana Consolee w’imyaka 21 bafite amapaki y’amasashi 156 bakuye mu gihugu cy’abaturanyi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko aba bagore bafashwe na Polisi ikorera mu murenge wa Cyanika kuko yari ifite amakuru ko abo bagore bagiye kurangura amasashi muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Yagize ati: “Abapolisi bakorera muri uyu murenge bari bafite amakuru ko abo bagore bagiye mu gihugu cy’abaturanyi bazi n’isaha bagendeye ndetse n’iyo bagarukira niko kubatangira babafatana ayo masashi bayambariyeho imyenda.”
CIP Rugigana yavuze ko buri gihe Polisi ikangurira abaturage muri rusange cyane cyane abaturiye agace k’umupaka kwirinda gupfunyika no gukoresha amasashi kuko yangiza ibidukikije ndetse ikanababuza no kujya mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane ko aka gace bikunze kuhagaragara.
Ati: “Nta munsi Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego batibutsa abaturage ko amasashi atemewe gukoreshwa mu Rwanda, kuko byagaragaye ko atabora bityo akagira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ariyo mpamvu kuyarwanya bisaba imbaraga za buri wese.”
Yakomeje agaragariza abantu bafite ingeso yo guta amacupa ya pulasitiki aho babonye hose ko usibye no kuba ari umwanda byangiza ibidukikije, asaba ko abantu bajya bacukura ibinogo bakajya batamo ayo macupa kimwe n’ibindi byose byangiza ibidukikije.
Aba bagore bajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika n’aho amasashi ajyanwa ku kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA.
@Igicumbinews.co.rw