Burera: Babiri bafatanywe ibiyobyabwenge babikuye muri Uganda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Ruhunde mu kagari ka Gaseke mu mudugudu wa Rukwavu kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata yafashe  Byarugaba Anastase w’imyaka 24 na Niryayo Walter w’imyaka 25. Aba bombi bafatanwe ibiro 7 by’urumogi na litiro 60 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko bariya basore bafashwe mu gitondo  saa yine bavuye kuzana biriya biyobyabwenge mu gihugu cya Uganda.

 

Yagize ati “Gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze wari ubizi neza ko bari bwinjize mu gihugu biriya biyobyabwenge. Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano nibwo bateguye igikorwa cyo kubafata.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko bafashwe bamaze kwambuka ikibaya cy’urugezi bavuye mu gihugu cya Uganda. Iki kikaba ari ikibaya  kinini kirimo urufunzo ari nacyo abinjiza  ibiyobyabwenge mu Rwanda babivanye  mu gihugu cya Uganda bakunda kwifashisha bihisha inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage  bamaze kumva neza ingaruka z’ibiyobyabwenge bakaba bagira uruhare mu kurwanya aba banyabyaha.

Ati  “Turashimira abaturage bamaze kumva ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakaduha amakuru. Turasaba n’abandi bose kujya bihutira gutanga amakuru kandi ku gihe, abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge nabo turabamenyesha ko ntaho bazacikira ubutabera kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.”

Abafashwe bose babanza gupimwa n’inzego z’ubuzima mbere y’uko bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira hamenyekane ko nta cyorezo cya Koronavirusi bakuye hanze y’u Rwanda.

Kuri ubu Byarugaba  na Niryayo barimo gukurikiranwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co.rw