Burera: Hamenwe inzoga zitemewe zifite agaciro karenga Miliyoni 4 Frw

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndatse n’abayobozi mu nzego z’ibanze  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata bakoze igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga ndetse n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.

Hamenwe litiro 1028 za Kanyanga, amacupa 44 y’ikinyobwa kitwa Chase vodka, amacupa 201 y’ikinyobwa cya Leaving Gin n’amacupa 77 y’ikinyobwa kizwi ku izina rya Romi Wine.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana   avuga ko ibi biyobyabwenge byafashwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byakozwe kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020. Byafatiwe mu mirenge ya Bungwe, Kivuye, Rusarabuye, Gatebe, Ruhunde na Rwerere yose yo mu karere ka Burera, bikaba byarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

CIP Rugigana yagize ati “Biriya biyobyabwenge bituruka mu gihugu cya Uganda, bizanwa n’urubyiruko rwo mu Rwanda ruzwi ku izina ry’abarembetsi. Binjira mu Rwanda nijoro bakanyura muri iriya mirenge yavuzwe haruguru.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko biturutse ku bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yari isanzwe ikora mu baturage mbere y’icyorezo cya COVID-19, abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare runini mu gutuma biriya biyobyabwenge bifatwa.

Ati  “Abayobozi b’imidugudu n’utugari ndetse n’abaturage nibo bagiye badufasha gufata biriya biyobyabwenge. Baba bazi amayira bakoresha babyinjiza mu gihugu ndetse n’amasaha babyinjirizaho, ubwo natwe nk’abapolisi tugategura igikorwa cyo kubafata.”

Yakomeje avuga ko ziriya nzoga zafashwe ari izo bateshaga abari barimo kuzinjiza mu gihugu ariko abari bazifite bo baracitse, gusa hakaba n’abandi bagiye bafatwa bagashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bagakorerwa amadosiye.

Ubwo hamenwaga biriya biyobyabwenge, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yongeye gusaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu kurwanya biriya biyobyabwenge. Yabagaragarije ingaruka bigira ku mutekano wabo n’igihugu muri rusange, yashimangiye ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bizahoraho iteka.

Ati “Yego abaturage ntabwo bari bahari kuko ntibyemewe gukora inama nabo muri iki gihe, ariko ntibitubuza gutanga ubutumwa kuko abayobozi babo bari bahari. Tubagaragariza ko biriya biyobyabwenge bituma bakora ibyaha bitandukanye nko gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango tutibagiwe no gufungwa.”

Eugenie Uwimana, umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro wari ahabereye igikorwa cyo kumena ibyo biyobyabwenge yagaragaje ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zitandukanye kandi zikomeye ku bubuzima bw’ubikoresha, ku bukungu bwe ndetse n’iterambere muri rusange.

Yagize ati “Umuntu ukoresha ibiyobyabwenge bimwangiza mu mutwe ntabashe kugenzura ibyo akora bigatuma akora ibyaha atatekerejeho, bitera indwara zo ku mubiri bityo ubikoresha bikaba byamuviramo kwitaba Imana.”

Muganga Uwimana yanagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu bimunga ubukungu bw’ubikoresha abitakazaho amafaranga menshi bigatuma adatera imbere ndetse n’igihugu kigasubira inyuma muri rusange.

Ariya moko y’ibiyobyabwenge uko ari  ane yose yari afite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda Miliyoni 4,273,200.

@igicumbinews.co.rw