Burera: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 2 abandi 6 bararokoka

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo ubwo abantu umunani bari mu bwato bubiri butoya bugakora impanuka batandatu mu bari baburimo bakabasha kurokoka.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assisstant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko hari mu gitondo kare abaturage bajya mu bwato bubiri ubwato bumwe bwarimo abantu batanu ubundi burimo abantu batatu, bageze mu nzira ikirere kiba kibi, umuyaga uba mwinshi ubarusha imbaraga bwa bwato burarohama.

Yagize ati: “Nk ‘uko bisanzwe abaturage bavaga mu murenge wa Kinyababa ku ruhande rw’ikiyaga cya Burera bagiye mu isoko ahitwa Kirambo bageze mu nzira bwa bwato burarohama kubera umuyaga mwinshi, mu bantu umunani bari muri ubwo bwato bwombi harokotse abantu batandatu, umugore n’umwana yari ahetse bitabye Imana.”

Bikimara kuba umuturage yatabaje Polisi y’u Rwanda iratabara, isanga abantu batandatu bavuyemo ari bazima kuko bari bambaye umwambaro wabugenewe ariko umugore umwe n’umwana yari ahetse bo bitabye Imana kuko impanuka ikimara kuba umugore yashatse kururutsa umwana ngo amwogane bombi bararohama, gusa umurambo w’umwana wo wabonetse mugihe uwanyina wo utaraboneka. Ubwo twandikaga iyi nkuru abapolisi bashinzwe ubutabazi bwo mu mazi barimo gukora ibishoboka byose ngo barebe ko babona umubiri w’uwo mugore.

ACP Mwesigye arakangurira abantu bakoresha amazi mu ngendo bakora kujya bazirikana agaciro k’ubuzima bwabo bakabanza kwambara umwambaro wabugenewe utuma batarohama igihe habaye impanuka ari nacyo cyatumye bariya bantu barokoka. Yakomeje asaba abantu kujya babanza kureba uko ikirere kimeze nibabona gishobora kubateza ibibazo urugendo barusubike.

Yagize ati: “Kugira ngo bariya bantu barokoke byatewe n’uko mbere yo kujya mu bwato babanje kwambara umwambaro wabugenewe ubarinda kurohama (Life Jacket). Niyo mpamvu dukangurira abantu kujya babyitwararika mbere yo kujya mu bwato bakabanza kuyambara, ikindi kandi turakangurira abantu kujya babanza bakareba uko ikirere kimeze, babona hari imiyaga myinshi cyangwa imvura igiye kugwa bakaba basubika urugendo cyangwa bagategereza ikirere kikamera neza.”

Amato bari barimo uko ari abiri yarohamye ndetse n’ibyari birimo byose.

@igicumbinews.co.rw