Burera: Abantu 33 baguwe gitumo batashye ubukwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu

Muri iki gihe Burera, Musanze na Gicumbi ni Uterere tw’Intara y’Amajyaruguru turi muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubukana bwa Covid-19, gusa kuri iki Cyumweru Polisi yakomeje gufata abantu barenze ku mabwiriza barimo n’abafatiwe mu bukwe.

Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ibirori byose birimo n’imihango y’ubukwe kubera Covid-19 ikomeje gufata intera muri iki gihe.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru  abantu 70 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID- 19 baguwe gitumo batashye ubukwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu ariko bikanze Polisi bamwe bariruka.

Bari mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Nyagasozi, mu Murenge wa Gahunga  mu Karere ka Burera. RBA dukesha aya makuru ivuga ko basanzwe banywa inzoga zirimo urwagwa n’ikigage.

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga nabwo Abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze bafashe abantu 21 bo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Bisoke, Umudugugu wa Karambi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo no kurega ku mabwiriza ya Guma mu rugo.



Abantu 7 bafatiwe mu kabari k’uwitwa Nzabandora Emmanuel, abandi 14 bafatirwa mu mihanda bagendagenda banze kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu kabari bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Abaturage nibo bahamagaye Polisi bayibwira ko uwitwa Nzabandora afite akabari arimo gucuruza inzoga muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Abapolisi bagiyeyo basanga koko harimo abantu 7 barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bubahirije.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yongeye gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira barusheho guhashya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Yavuze ko kuba Akarere ka Musanze karashyizwe muri  gahunda ya Guma mu Rugo bitapfuye kuba gusa ko ahubwo hashingiwe ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima bitewe n’imiterere y’icyorezo muri ako karere.

Ati ”Kubahiriza neza amabwiriza turimo kugenderaho muri iyi minsi 10 nibyo bishobora gutuma abantu bakomorerwa bagasubira mu bikorwa byabo. Ariko mu gihe harimo kugaragara abarenga ku mabwiriza bakanga kuguma mu rugo bishobora gutuma icyorezo gikomeza gukwirakwira bityo n’iminsi ya Guma mu Rugo igakomeza kwiyongera.”



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: