Burera: Polisi yafashe abantu 7 bari binjije amasashe arenga ibihumbi 160 mu gihugu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika tariki ya 05 Gicurasi yafashe abantu barindwi bari bafite amapaki 801 arimo amasashe 160, 200. Ipaki imwe iba irimo amasashe 200, bari  bayakuye mu gihugu cya Uganda bayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko abafashwe bose uko ari 7 bafatiwe mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Kamanyana mu mudugudu wa Majyambere.

CIP Rugigana yagize ati  “Inzego z’umutekano zahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bagiye kwambuka bakinjira mu Rwanda ariko badakoresheje inzira izwi yo ku mupaka. Aya makuru kandi yagaragazaga ko bari bwinjirane ibicuruzwa bya magendu.”

Yakomeje avuga ko ayo makuru akimara kumenyekana nibwo hatangiye igikorwa cyo gufata abo bantu, bariya bantu uko ari barindwi bikanze inzego z’umutekano bashaka gusubira inyuma ariko ntibyabahira kuko bari barangije gufatwa.

Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayakura mu gihugu cya Uganda bakajya kuyacuruza mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu.

CIP Rugigana yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru, abasaba gukomereza aho. Abaturage bakanguriwe gucika ku muco mubi wo kujya kuzana ibicuruzwa bya magendu kuko nta mahirwe bazagira ahubwo bazabifatirwamo bagafungwa.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza rivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

@igicumbinews.co.rw