Burera: Umugabo yishe mugenzi we amukubise agafuni

Ku wa Gatandatu, w’Icyumweru gishize tariki 09 Mata 2022, mu karere ka Burera, mu Murenge wa Gatebe, Akagari ka Musenda, Umudugudu wa Musenda, nibwo umugabo bavuga ko afite ubumuga bwo mu mutwe yicishije mugenzi we agafuni ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo aho uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we yabikoze yigize umurwayi wo mu mutwe nk’uko umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News yabivuze ko nubwo asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe bishoboka ko nta kibigaragaza afite.

Umwe mu bari bahari yabwiye  Igicumbi News. Ati: “Ni umugabo ubana n’ubumuga bwo mu mutwe yakubise ifuni mugenzi we ahita yitaba Imana, akarere ka Burera kaje kumutwara ku mugoroba nka Saa moya ubwo ntabwo turamenya ibintu uko bimeze”.

“Twabonaga atameze neza mu mutwe gusa nubwo bizwi ko afite icyo kibazo nta karita afibifitiye ibigaragaza bizwi n’abaturanyi biwe”

Uyu muturage yakomeje avuga ko ntakibazo aba bombi bari bafitanye kuko uwo nyakwigendera yari mukuru w’uwo ukekwaho kumwica.

Umuyobozi w’AKarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal yabwiye Igicumbi News, ko uwakoze Aya mahano yamaze gufatwa agashikirizwa RIB harimo gukorwa i perereza.

Ati: “Ntakibazo tuzi bari bafitanye ariko iperereza ririmo gukorwa na RIB”.

Kugeza bu uyu mugabo ukekwaho kwica umuvandimwe we  ari mu maboko y’Urwego Rw’Ubugenzacyaha, RIB, hakaba hakomeje gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyatumye amwica.

Emmnuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News