Burera: Umuturage wari uvanye kanyanga muri Uganda yarashwe arapfa

Itsinda ry’abanyarwanda 8 bageragezaga gukura magendu muri Uganda bayizana mu Rwanda barashwe n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda umwe arapfa abandi babiri barakomereka.

Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 mu masaha ya nyuma ya saa yine z’ijoro ubwo itsinda ry’abanyarwanda umunani bageragezaga kwambutsa magendu ya Waragi bayikura i Kabale muri Uganda bashaka kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu Karere ka Burera.

Bivugwa ko bakigera ku butaka bw’u Rwanda muri metero 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bahise baraswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko ayo makuru ari ukuri atanga ubutumwa bwo kwirinda gukora magendu kuko bitemewe.

Yagize ati“Ayo makuru ni yo ariko turagira ngo tuvuge ko gukora magendu bitemewe, ariko noneho cyane cyane iyo uyikora nijoro unyura mu nzira zitemewe, ku mipaka itemewe, noneho banaguhagarika ntunahagarare. Icya mbere gukora magendu ntibyemewe, icya kabiri wanayikora ukaza baguhagarika aho kugira ngo wivuge ukiruka, abantu bashobora kubona ko ushobora no kuza guhungabanya umutekano.”

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha imipaka itemewe kuko biri mu bihungabanya umutekano.

Ati: “Ngira ngo mwigeze kubona ikibazo cyabaye i Musanze mu mwaka washize aho abantu baje ijoro bakica abaturage, gukoresha imipaka itemewe nijoro ni ikibazo gikomeye abantu bakwiye kubyirinda.”

Uretse umwe wapfuye na babiri bakomeretse, abandi bantu batanu batawe muri yombi ubu bakaba barimo gukorwaho iperereza aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ryakarimira muri Uganda mu gihe babiri bakiri mu bitaro.