Burera:REG imaze imyaka itandatu yambuye abo yangirije imitungo.

Hari abaturage bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera, bamaze imyaka itandatu batarahabwa  amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko bamaze icyo gihe cyose bakurikirana ikibazo cyabo ariko ntihagire igikorwa, kugeza ubwo bavuga ko gisa n’ikirengagijwe.



Umwe muri abo baturage yagize ati: “hashize imyaka itandatu yose tudahabwa amafaranga yacu, mu nama zitandukanye tugerageza kubaza  ikibazo cyacu ariko bikaba iby’ubusa.”

Ubwo abadepite bari basuye umurenge wa Nemba mu mezi ashize, aba baturage bababajije ikibazo cyabo maze ukuriye umutwe w’abadepite Donatille MUKABARISA  abaza akarere icyabuze kugira ngo aba baturage bahabwe amafaranga yabo, umuyobozi w’akarere ka Burera UWANYIRINGIRA Marie Chantal avuga ko bagiye  kwegeranya ibyangombwa by’abaturage  babishyikirize  ikigo cy’ingufu (REG) kuko aricyo kishyura.



Uretse aha mu karere ka Burera, no mu bindi bice hagenda humvikana abaturage bavuga ko ahanyuzwa umuriro w’amashanyarazi bamwe bakunze  gutinda guhabwa  mafaranga y’ibyabo byangijwe ,ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze bukaba bukunze kumvikana buvuga ko iki kibazo giterwa n’abaturage baba batujuje ibyangombwa bisabwa  gusa nanone hakibazwa ibyangombwa byasabwa umuturage  akaba yamara imyaka itandatu atarabibona kandi abayobozi b’inzego z’ibanze  n’ubundi  aribo bashinzwe kubibaha.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author