Buruchaga wari umutoza wa Kiyovu Sports yasezeye ku mirimo ye

Uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga, yahisemo gusezera ku mirimo ye nyuma y’uko iyi kipe imaze iminsi ititwara neza.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14, yatsinzwe imikino ine yose iheruka guhuramo na Rayon Sports, Marines FC, AS Muhanga na Police FC.

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bagaragaje ko batishimiye uyu musaruro, bifuza ko uyu mutoza yakwirukanwa kuko ibintu byari bikomeje kuba bibi.

Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko Buruchaga wari umutoza wayo yamaze gusezera ndetse ikipe yakiriye iki cyemezo, aho kuri ubu Ruremesha Emmanuel wari umutoza wungirije ari we usigarana ikipe.

Iyi kipe yashimiye Buruchaga ibyo yari amaze kuyigezaho, itangaza ko azayifasha kugura abakinnyi mu gihe cy’isoko ry’igura rigiye gufungurwa mu minsi iri imbere.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa Kiyovu sports bwakiriye ubwegure bw’umutoza mukuru Mugunga Dieudonné Buruchaga, bukaba bumushimira akazi yakoze muri Kiyovu Sports. Ubuyobozi bwa Kiyovu bukaba bwamusabye kubufasha mu kugura abakinnyi. Guhera ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba igiye gutozwa na Ruremesha.’’

Buruchaga yageze muri Kiyovu Sports mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 5 Kanama, aho yari yasabwe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2019 ku Mumena, byatumye uyu Murundi wakiniye Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 mu ikipe yarimo Muvara Valens na Karera Hassan, ahitamo gusezera ku mirimo ye.
Buruchaga yari yavuze ko mu gihe iyi kipe itabonye abakinnyi beza bashaka ibitego bizagorana ko yongera kubona umusaruro yifuza.

Abaye umutoza wa karindwi utandukanye n’ikipe ye uyu mwaka nyuma ya Ovambe Olivier wirukanwe na Mukura; Seninga Innocent wasezeye kuri Etincelles FC; Bisengimana Justin wirukanwe na Bugesera FC; Niyongabo Amars wirukanwe na Musanze FC; Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanwe na Gicumbi FC ndetse na Stephen Johansson wasezeye kuri Heroes FC.

Kiyovu Sports imaze imikino ine yikurikiranya iyitsindwa, izasoza imikino ibanza ya Shampiyona, yakirwa na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 15 uzabera kuri Stade Huye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.

@igicumbinews.co.rw