Burundi: Perezida Ndayishimiye yashyizeho ba Guverineri b’Intara bashya

Perezida Ndayishimiye yashyiseho ba Guverineri bashya b’Intara 18 zigize icyo gihugu, barimo abasirikare n’abapolisi bakuru.

Amazina yose yashyikirijwe Sena kuri uyu wa Gatanu na Perezida Ndayishimiye, yose yemejwe ku mwanya wa ba Guverineri.

Ni igikorwa cyatumye abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bakomeza kwibaza byinshi, cyane ko na Guverinoma aheruka gushyiraho iyobowe n’umupolisi urusha abandi ipeti mu Burundi, Commissaire de Police Général Alain Guillaume Bunyoni, ndetse n’imyanya ikomeye uhereye ku muyobozi w’ibiro bye, ni abasirikare bakuru.

Mu ba Guverineri bashyizweho, 13 ni abasivili, 3 ni abasirikare bakuru naho 2 ni abapolisi bakuru. Muri ba Guverineri bashyizweho na Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana, babiri gusa nibo bagumye mu myanya yabo, abo ni Venant Manirambona wa Gitega na Carinie Mbarushimana wa Karusi.

Intara zahawe abasirikare ni Bururi yahawe Colonel Bandenzamaso Leonidas, Kayanza yahawe Colonel Cishahayo Remy na Mwaro yahawe Colonel Gasanzwe Gaspard.

Naho Intara zahawe ba Guverineri b’abapolisi bakuru ni Cibitoke yegeranye n’u Rwanda yahawe OPC1 (Officier de police chef de première classe) Bizoza Carème n’Umujyi wa Bujumbura wahawe CP (Commissaire de Police) Hatungimana Jimmy.

Perezida Ndayishimiye yashyize abasirikare bakuru n’abapolisi muri Guverinoma, akomereje mu nzego z’ibanze
@igicumbinews.co.rw