Burundi: Umurwanashyaka wa CNL yishwe, batandatu barakomereka

Umurwanashyaka wa CNL yishwe abandi batandatu barakomereka mu gitero cyagabwe  ku barwanashyaka mu ntara ya Muyinga, mw’ijoro ryo ku cyumweru nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwiri shyaka ritavugarumwe na Leta y’u Burundi.

Terence Manirambona umuvugizi wa CNL avuga ko abo barwanashyaka  batewe bari mu nzira bataha mu gihe bari bavuye mu birori byo gufungura ingoro yiri shyaka mu murwa mukuru w’intara ya Muyinga.
Avuga ko batumva impamvu ibyo byabaye kandi abashinzwe umutekano bari mu bice byose.

BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’abashinzwe umutekano m’UBurundi ku byabaye ku abarwanashyaka ba CNL ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Amazirantoke,gutwika no gusenya ingoro ya CNL mu Burundi birakomeje,
Ishyaka CNL rirasaba ko ibibi  bikomeje rikorerwa bihagarara iri shyaka rikomeza rivuga ko abarwanashyaka baryo bakomeje gukorerwa ibibi bitandukanye harimo uguhohoterwa, uguterwa ubwoba, ugufungwa nta mategeko yubahirijwe ndetse no kwicwa.

Ibyabaye i Muyinga, byabaye mu gihe hari hasanzwe hateganyijwe gufungura ubindi biro bigera ku icyenda muri komine Muha mu mujyi wa Bujumbura, gusa icyo gikorwa nticyabaye.
Manirambona avuga ko mu gihe abayobozi barimo bitegura icyo gikorwa batewe bagakubitwa, bakwa n’amatelefone, ariko ubwo bugizi bwa nabi buhita buhagarara nyuma yuko hahamagawe abayoboye umujyi wa Bujumbura.

Mu mezi abiri, ibiro 18 bya CNL bimaze gusamburwa, gutwikwa, gusenywa, gusigwa amazirantoki, ibindi nabyo bigashyirwaho inyandiko zitera ubwoba.
Ishyaka CNL rivuga ko ibyo rikorerwa byerekana ukutihanganirana muri politike.
Ubutegetsi bwo buvuga ko abakora amakosa nk’ayo bayakora ku giti cyabo, kandi ko bagomba guhanwa ku giti cyabo.

Terence Niyongabo umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano  yabwiye radiyo y’igihugu cy’uburundi ati: “Ibyo tubona
Birasaba ko habaho ugukorana kugira ngo abakora ubwo bugizi bwa nabi bagezwe imbere y’ubutabera”.

@igicumbinews.co.rw