Burundi: Umuyobozi wa Radio Télévision Isanganiro yatawe muri yombi

Umuyobozi wa Radio Télévision Isanganiro, Charles Makoto, ikorera mu gihugu cy’u Burundi yatawe muri yombi mu gatondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 2 Nzeli 2024.

Amakuru dukesha Radio Bonesha nayo ikorera mu Burundi avuga ko Abapolisi batari bake bazindutse ku rugo rwiwe. Bakamwereka urupapuro rwo kumufata rwanditseho ko “Akurikiranweho kurenga ku mategeko”.

Amakuru agera ku igicumbinews.co.rw aravuga ko umuyobozi wa Radio Télévision Isanganiro, Charles Mukoto amaze kurekurwa. Akaba ngo yarafitanye ibibazo by’isambu n’umuturanyi wari wamubwiye ko azamufungisha.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author