Burundi: Urusengero rwagwiriye abakirisitu bari barimo gusenga babiri bahita bitaba Imana
Ku manywa yo kuri iki cyumweru Tariki ya 18 Gashyantare 2024, ahitwa Kinyana muri Komine Ngozi, mu Ntara ya Ngozi, mu gihugu cy’u Burundi, Urusengero rwa Pantecote ruri hafi y’irimbi rya Buhiga, rwagwiriye abakirisitu bari barimo gusenga, babiri bahita bitaba Imana abandi 18 barakomereka.
Amakuru dukesha Radio Isanganiro avuga ko Polisi yo mu Ntara ya Ngozi yatangaje ko iri sanganya ryatewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ubwo abakirsitu bari barimo gusenga igasenya urusengero bari bateraniyemo rwose rukajya hasi.
Bikimara kuba Polisi ifatanyije n’abaturage ndetse na Croix Rouge bahise batabara abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Ngozi, kuri ubu barimo kwitabwaho n’abaganga. Ni mu gihe abitabye Imana bari mu buruhukiro bw’ibi bitaro.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: