Burundi: You Tube yari yavuyeho muri weekend

Abantu banyuranye mu Burundi baravuga ko bababajwe no kuba Urubuga rushyirwaho amashusho rwa YouTube kuva kuwa gatanu ushize kugeza mu gitondo kuri uyu wa mbere rutafungukaga.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ukwinuba kugaragara kw’abakoresha YouTube bavuga ko batashoboraga kuyifungura.

Bamwe babanje kugira ngo ni ikibazo cyabo bonyine kugeza babonye ko kiri kuri benshi mu gihugu.

Melchior Manirakiza w’i Ngozi yabwiye BBC ko yabanje kubyumvana abandi kuwa gatanu nijoro, nawe yagerageza ntifunguke, agatekereza ko ari ikibazo gisanzwe cyabaga kuri bamwe na bamwe.

Bwana Manirakiza ati: “Kugeza ejo [ku cyumweru] byarabonekaga ko ari hose mu gihugu, abantu benshi bari kwidoga ko yaba yafunzwe, ntabwo tuzi ibiri kuba”.

Abakoresha uru rubuga mu Burundi babwiye BBC ko mu gitondo uyu munsi ari bwo YouTube yongeye kubasha gufunguka mu gihugu.
Urwego rwa leta rushinzwe kugenzura iby’ikoranabuhanga (Agence de Régulation de Communication et des Télécommunications) ntacyo rwatangarije BBC kuri iki kibazo.

Félicité Muganwa, umunyeshuri muri kaminuza mu Bujumbura wari wananiwe gufungura YouTube muri weekend yabwiye BBC ko yizeye ko ibi bitazasubira kuko uru rubuga aruvanaho byinshi.

Leta y’u Burundi iheruka kwamagana imbuga zimwe zikorera kuri YouTube ivuga ko zikorera mu Rwanda zigacishwaho amakuru avuga ibitari ukuri mu Burundi.

YouTube ni urubuga rwa kabiri rusurwa cyane ku isi nyuma ya Google nk’uko bivugwa n’urubuga rw’ubushakashatsi kuri internet Wearesocial.

Ni urubuga rwa kabiri kandi rusurwa cyane mu Burundi nyuma ya Google nk’uko bigaragazwa na Alexa, urundi rubuga rw’ubushakashatsi ku basura internet ku isi.

YouTube ishyirwaho amashusho ajyanye n’imyidagaduro, imikino, politiki, ubuzima, amakuru n’ibindi byinshi.

U Burundi buritegura kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa gatanu umwaka utaha.

@igicumbinews.co.rw