Burundi:Usimbura Perezida Nkurunziza mu kwiyamamariza kuyobora igihugu yamenyekanye

Hari hashize igihe Perezida Nkurunziza atangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’U Burundi ni nyuma yuko mu mwaka wa 2015 yari ahiritswe k’ubutegetsi na General Niyombare bigapfuba.

Kuri iki cyumweru mu ntara ya Gitega habaye inama idasanzwe y’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi CNDD-FDD aho ingingo nyamukuru kwari ugutora ugomba guhagararira iri ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu agomba kuba mu kwezi kwa gatanu muri uyu Mwaka.

Inama yaje kurangira yemeje ko General Evariste Ndayishimiye ariwe uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu nkuko byanatangajwe k’urukuta rwa Twitter rwa CNDD-FDD, ibi ntibyatunguranye kuko niwe wahabwaga amahirwe cyane ugereranyije n’abandi bane bahanganiraga uyu mwanya.

General Evariste Ndayishimiye bakunze kwita NEVA ni umwe mubari inyeshyamba za CNDD-FDD itarajya k’ubutegtsi ,yavutse mu mwaka w’1968 mu ntara ya Gitega, Kuva tariki 20 Kanama,2016 yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD.

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw