Burya ibijumba ngo birinda kurwara cancer,Menya akandi kamaro kabyo

Ibijumba ni bimwe mubiribwa biboneka henshi Kandi ku giciro gito ugereranyije n’ibindi biribwa,gusa usanga abenshi ba tabiha agaciro dore ko abenshi bavuga ko nta ntungamubiri bigira,nyamara siko bimeze kuko ibijumba bifite akamaro katari gacye kuburyo ahubwo tutakabibuze mu ifunguro ryacu rya buri munsi.

Urubuga healthline.com ruvuga ko ibijumba bikungahaye kuri vitamin zitandukanye ,minerals ndetse na fiber ,mugihe abantu benshi bari bazi ko ibijumba akamaro kabyo ari ako kongera ingufu gusa,uru rubuga rukomeza rutangaza ko ibijumba byifitemo amazi atuma igifu gikora neza bityo bigafasha uwariye ibijumba kudahura n’ikibazo cy’impatwe,bakomeza bavuga ko Kandi ibijumba binagira uruhare rwo kurinda cancer cyane cyane ifata mu myanya ndanga gitsina,binafite icyo bita anthocyanins na antioxidants bigira umumaro wo gutuma amaso akora neza,ndetse ibijumba bifite numumaro wo gutuma ubwonko bukora neza bikanagabanya indwara ziri koronike.

Bakomeza banatubwira ko ibijumba ari ikiribwa cyiza gifite ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri Kandi ngo mugihe ushaka kugabanya ibiro wajya urya ibijumba kuko nabyo biri mu byatuma ugabanya ibiro uko ubyifuza,ubwo rero niba utakundaga ibijumba wibwira ko kubirya ari amaburakindi,siko bimeze ahubwo tangira ubikunde.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw