Bwa mbere mu mateka hagati ya Real Madrid na FC Barcelona habuze igera k’umukino wa Nyuma w’igikombe Cy’umwami muri Esipanye

Marcelo, Rodrygo na Nacho batsindiye Real Marrid mu mukino wa kimwe cya kane cy’igikombe cy’umwami muri Esipanye gusa ibi ntibyafashije Real kurenga iki cyiciro kuko yaje gutsindwa ibitego bine  na Real Sociedad.

Ku munota wa 56 Madrid yari imaze gutsindwa ibitego bitatu ku busa, nyuma y’iminota itatu Marcelo nibwo yatsindiye Real igitego ariko cyitagize icyo gifasha iyi kipe y’ibwami kuko ku munota wa 69 Merino yatsindiye Sociedad igitego cya kane.

Ku munotwa wa 81 Rodrygo yatsindiye Madrid igitego cya kabiri, iminota 90 irangira gutyo, bongeyeho iminota 8 maze ku munota wa gatatu w’inyogera Nacho atsindira Madrid igitego cya gatatu, ikipe ya Zidane yabaye nkikangutse isatirana imbaraga aribyo byaviriyemo umukinnyi wa Sociedad witwa Gorosabel kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo avanwa mu kibuga, Real inanirwa gutsinda igitego cyo kunganya.

Kurundi ruhande Atletico Bilbao yatsindaga Barcelona igitego kimwe ku busa, ni igitego Busket yitsinze cyabonetse ku munota wa gatatu w’inyongera nyuma yaho iminota 90 yari yarangiye banganya ubusa ku busa.

Lionel Messi yakinaga umukino wa 75 mu gikombe cy’umwami muri Esipanye yabonye amahirwe menshi yo gutsinda mu gice cya mbere cy’umukino ariko ananirwa kuyabyaza umusaruro. Gukina umukino wa 75 kuri Messi byatumye anganya na Josep Samitier imikino kuko niwe wari warakinnye imikino myinshi muri iki gikombe.

Ni ubwa mbere bibaye kuva muri 2010 ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami ugiye gukinwa nta Barcelona na Real Madrid zigaragaye kuri uyumukino.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw