Bwa mbere mu Rwanda Coronavirus yishe abantu benshi ku munsi umwe

Bwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y’inshamugongo ibika abantu bane babuze ubuzima mu masaha 24 bazize COVID-19. Ni abagore babiri barimo umwe w’imyaka 43 n’uw’imyaka 63 hamwe n’umugabo  w’imyaka 52 b’i Kigali, ndetse n’undi mugabo w’imyaka 68 w’i Rubavu. 

Baje bakurikira abandi babiri batangajwe ku munsi w’ejo, abamaze kubikwa mu Rwanda kuva muri werurwe bakaba bamaze kugera kuri 63 bangana na 0.9% by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idadanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Inzego z’ubuzima zikaba zemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana mu Gihugu buruta ubwo cyagize mu yandi mezi yose yabanje.

Uyu munsi hakize abantu bashya babiri, bituma umubare w’abamaze gukira uguma ku 6,091 bangana na 83.5% by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda barimo 61 batahuwe mu masaha 24 ahize.

Abarwayi bashya  babonetse uyu munsi barimo abo mu Mujyi wa Kigali  6abo mu Karere ka Rubavu 25, abo muri Muhanga 13, muri Huye 9, Musanze 4, Gakenke 2, Kirehe 1 n’undi umwe wo mu Karere ka Nyanza.

Kugeza ubu  abarwayi batahuweho  iki cyorezo  bose babonetse mu bipimo 690,221 birimo 3,545  byafashwe uyu munsi.

Abaturage barashimirwa ubwitange n’ubufatanye bagaragaza  mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, bagasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko hatagize igikorwa cyakongera gusubiza u Rwanda mu bihe byo kubahiriza ingamba zikomeye cyane zirimo na Guma Mu Rugo.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa tatu  z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, mu gihe mu Karere ka Musanze ho hafashwe ingamba zihariye bitewe n’ubwandu bushya bwakomeje kuhagaragara, aho amasaha y’ingendo zibujijwe atangira guhera saa moya.

Nubwo amashuri yafunguye abanyeshuri, abarimu n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi bararushaho kwitwararika kuko mu banyeshuri hagaragayemo icyuho k’icyo cyorezo.

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) byari byarakomorewe byongeye gusubikwa mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera.

Amahuriro rusange yahagaritswe bitewe n’ubwiyongere bw’abatahurwaho icyo cyorezo, hakaba harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020.

Abaturarwanda barasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 490, barimo abantu barenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 94 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 58.7 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 77 barimo abasaga  miriyoni 54 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 698.

@igicumbinews.co.rw